Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryakoresheje ibiganiro byihariye n’abaturage b’i Luvungi kuri uyu wa mbere, tariki ya 8 Ukuboza 2025, ribasaba kwigirira icyizere, kwiyunga no kudacika intege mu rugendo rwo kubaka amahoro n’ubuzima bushya muri aka gace kamaze igihe kagaragaramo imirwano.
Iki kiganiro cyabereye mu mujyi wa Luvungi cyitabiriwe n’abaturage benshi, aho ubuyobozi bwa AFC/M23 bwabasabye gutanga ubutumwa ku baturage bahunze, babashishikarize guhunguka kugira ngo bafatanye kubaka igihugu no kugarura ibikorwa remezo byashegeshwe n’intambara.
Mu butumwa bwatanzwe, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwavuze ko batandukaniye kure n’ubutegetsi bwa Kinshasa, bavuga ko batarobanura abaturage ku moko cyangwa indimi ko ahubwo bashyira imbere “ubumwe bw’Abanye-Congo bose.”
Bagaragaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwagiye bugaragarwaho ibikorwa byo gutoteza abavuga Ikinyarwanda n’Abatutsi, bavuga ko ibyo batigeze babishyigikira cyangwa ngo babikore.
Abaturage bitabiriye ibiganiro batangaje ko bishimiye intambwe AFC/M23 imaze gutera, bavuga ko hari abaturage bahunze n’abandi bihishe mu mashyamba, basezeranya ko bagiye kubahamagarira gutaha no kongera kwiyunga n’imiryango yabo.
Mu bice AFC/M23 imaze kwigarurira birimo Kamanyola, Katogota n’ahandi ndetse ubu ibikorwa remezo ybyafunguwe birimo umuriro w’amashanyarazi ndetse abana batangira kwiga.
Luvungi yafashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ariko AFC/M23 ikomeje kwagura ibice iyobora, aho ikomeje gusunika FARDC, ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo n’iya FDLR.