Mu gihe u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bamaze gusinya amasezerano y’amahoro hagiye gusohoka raporo y’impuguke za Loni izatangazwa n’Akanama gashinzwe Umutekano yongera gushinja ingabo z’u Rwanda kuba ku butaka bwa Congo.
Iyo nyandiko y’igihembwe, yakozwe n’abahanga bakurikiranira hafi imvururu zo mu Burasirazuba bwa Congo ishimangira ko hari uruhare ingabo z’u Rwanda (RDF) mu bikorwa bya M23 byo kurwanya umutwe wa FDLR.
Abashakashatsi ba Loni bavuga kandi ko mu mirwano yabereye mu Burasirazuba bwa Congo, bamwe mu basirikare ba M23 bari mu bikorwa byabangamiye abaturage.
Muri ibyo birego harimo gufata abantu mu buryo budakurikije amategeko, kubafunga no kubicira uburenganzira bwabo, ibintu byagize ingaruka ku baturage benshi ubu bari mu buhungiro.
Jeune Afrique, yabonye bimwe mu bigize iyo raporo, ivuga ko hari ibikorwa byasize umubare munini w’amazu y’abasivili yononekaye, by’umwihariko ay’abantu bakekwaho kugira aho bahurira na FDLR. Ibyo bikorwa byitirirwa M23 n’ingabo bivugwa ko zaturutse mu Rwanda.
Raporo ikomeza ivuga ko hagati y’abasirikare 6000 na 7000 ba RDF bashobora kuba baroherejwe mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo burigade ebyiri n’amasasu.
Ku ruhande rwa Kigali n’uruhande rwa M23 bagiye bahakana kenshi ubufatanye kandi ko ibirego nk’ibi bidafite ishingiro. Ariko impuguke za Loni zikomeza kugaragaza ko hari ibikorwa bihurirwaho n’impande zombi, cyane cyane bijyanye n’imirwano yabaye ubwo umujyi wa Goma wafatwaga mu kwezi kwa Mutarama.
Iyi nyandiko nanone yerekana ko nubwo M23 ivuga ko intego zayo ari uguhangana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ariko ko hagati ya Mata na Ukwakira Loni yabaruye ibikorwa byinshi ibona nk’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakozwe n’uyu mutwe.
Raporo isoza igaragaza ko no ku ruhande rwa Leta ya Congo hatabura ibibazo igaragaza ko ingabo za Kinshasa zakomeje kugaragarwaho imikoranire na FDLR, nubwo hari amasezerano y’i Washington yasabaga ko uwo mutwe ukurwaho burundu.