Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko ababyeyi badakwiriye gutekereza ko inshingano z’imyigire y’umwana zireba umwarimu gusa, ahubwo ko na bo bafite uruhare rukomeye mu kugenzura no gufasha abana babo ku rugendo rw’ubumenyi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025/2026 ku rwego rw’igihugu, mu muhango wabereye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro.
Minisitiri Nsengimana yagaragaje impungenge z’uko hari ababyeyi bumva ko kuba umwana yagiye ku ishuri bihagije, bagahita bicecekera ntibamenye niba uwo mwana yiga neza, atsinda, cyangwa se ahanganye n’ibibazo bishobora kumugiraho ingaruka ku myigire.
Aho yagize ati: “Amashuri yiteguye gufasha abana, ariko ntabwo ahagije. Ababyeyi bagomba kumenya uko abana babo bameze ku ishuri, bagakurikira imyigire yabo, bakanabafasha.”
Joseph kandi yanibukije ko ubufatanye hagati y’ishuri n’umuryango ari ishingiro ry’uburezi bufite ireme, asaba ababyeyi kutareberera, ahubwo bakajya begera abarimu kugira ngo bamenye aho bashyira imbaraga mu gufasha abana.
Ku ruhande rw’ubuyobozi nabwo rwasabye ababyeyi kutibagirwa uruhare rwabo mu myigire y’umwana, cyane cyane bijyanye n’ifunguro nkuko byemejwe na Urejeni Martine, Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, wavuze ko hakiri ikibazo cy’ababyeyi batinda kwishyura amafaranga y’ifunguro ry’umwana, ibintu bakeneye gukemura binyuze mu bukangurambaga burambye.
Urwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro, rufunguriweho uyu mwaka ku banyeshuri barenga 2,700, rugizwe n’abakobwa 1,346 n’abahungu 1,362. Mu Mujyi wa Kigali hose, hatangiye abanyeshuri ibihumbi 430 biga mu mashuri 669.