Urukiko mu gihugu cya Isiraheli rwahagaritse igikorwa cyo kuvana ku nshingano umushinjacyaha mukuru w’iki gihugu Gali Baharav-Miara mu gihe ahanganye na Misitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ushinjwa ibyaha bya ruswa.
Icyemezo cy’urukiko cyafashwe kuri uyu wa mbere wa tariki 04 Kanama 2025, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri ya Isiraheli yari maze gutora ku bwumvikane busesuye kwirukana Baharav-Miara, akaba anayoboye iperereza ku byaha bya ruswa bishinjwa Minisitiri w’Intebe Netanyahu.
Minisitiri w’Ubutabera Yariv Levin yatangaje icyemezo cya guverinoma anandika ibaruwa asaba Baharav-Miara “kudahatiriza gukorana na guverinoma itakimwizeye kandi itabasha gukorana nawe neza.”
Nyuma gato y’icyo cyemezo, ishyaka ritavuga rumwe na Leta “Yesh Atid” hamwe n’amashyirahamwe y’abaturage bashyikirije Urukiko Rukuru inyandiko zisaba guhagarika iryo yirukanwa.
Ihuriro ry’Abaharanira Imiyoborere myiza (Movement for Quality Government in Israel) ryo ryahamije ko uku kwirukana byanga bikunda bifitanye isano n’ibirego Netanyahu akurikiranweho ndetse rihamya ko Gali Baharav-Miara umwanya we waba uhindutse nk’uwa politiki.
Baharav-Miara akimara kumenya umwanzuro yari yafatiwe wo kuvanwa ku nshingano yabyamaganiye kure ndetse atera utwatsi ibyari byatowe , avuga ko iryo tora rigamije kwigarurira ububasha budafite imipaka, no kugabanya imbaraga z’ubucamanza mu rwego rwo gutegekesha igitugu.
Nyuma y’umwanzuro w’urukiko wo gusubiza mu nshingano Baharav-Miara, Minisitiri w’Itumanaho w’ikirenga, Shlomo Karhi, abinyujije kuri X (Twitter) we yatangaje ko atazemera iryo tegeko, risubizaho Baharav-Miara avuga ko “ridafite agaciro”.
Yagize Ati: “Agomba gusimburwa ako kanya! Twubaha amategeko! Ariko tubwiye Urukiko Rukuru oya!”