Intara ya Ituri iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo , yongeye guhinduka indiri y’umutekano muke kubera imirwano ikaze y’imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuharangwa.
Mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, guhera hagati ya Nyakanga kugeza hagati muri Kanama 2025, abarenga 82,800 bahunze ingo zabo.
Nk’uko bitangazwa na raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi [OCHA], iyi mirwano yibasiye cyane uduce twa Nizi, Lita, Bambu na Mangala, aho abaturage benshi bahungiye ku mashuri no mu nsengero.
Icyakora, n’aho bahungiye naho ntihari amahoro kuko n’ibigo nderabuzima byibasiwe n’iyi mirwano byatumye abarwayi n’abaganga bahunga ndetse ibikoresho byo kwa muganga birimo imiti bikibwa n’inyeshyamba ziganjemo iz’umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Kampala.
Iyi raporo ya OCHA yasohotse ku wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025 yerekana ko guhera tariki ya 11 kugeza ku ya 13 Kanama, habaye ibitero byinshi mu bice bya Djugu, birimo n’ibyagabwe mu mudugudu wa Iga Barrière, ahapfiriye abaturage barindwi, abandi 13 barakomereka. Ibi bitero byanibasiye cyane ibigo byakira impunzi nka Lindji, Iga 1 na Mudhu.
Muri aka gace kose, inzu amagana zarasenywe, izindi zirasahurwa cyangwa zigatwikwa, ndetse amatungo arenga 2,300 aribwa. Hari n’abaturage bashimuswe, ibyo byose bikaba byaratumye ubuzima bw’abaturage busubira irudubi.
Ibi byose kandi bikomeje kuba mu gihe umuhanda munini wa RN27, unyurwamo n’imodoka z’imiryango mpuzamahanga zitwaye ibikoresho by’ubutabazi byerekeza mu duce twa Nizi, Fataki, Bambu, Mangala na Rethy, nawo utakiri nyabagendwa kubera imirwano. Ibi byatumye abantu bagera kuri 256,500 baguma mu bwigunge, ndetse badashobora kubona ubufasha.
Si Djugu yonyine ibaye yugarijwe n’ubugizi bwa nabi kuko no mu majyepfo y’intara ya Ituri, mu karere ka Irumu, naho hakomeje kumvikana ibitero byagabwe n’umutwe wa ADF, bikomeje gushyira abaturage mu kaga gakomeye nk’uko iyi raporo yashyizwe hanze ibigaragaza .