Mu nama yabereye i Alaska hagati ya Vladimir Putin na Donald Trump, byatangajwe ko u Burusiya bwiteguye kureka uduce duto bufite muri Ukraine ariko Kyiv igatanga igice kinini cy’ubutaka bwo mu burasirazuba bwananiwe kwigarurirwa n’u Burusiya, nk’uko abamenyeshejwe ibitekerezo bya Moscow babivuga.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Trump na Putin bahuriye ku kibuga cya gisirikare cya Alaska ari bwo bwa mbere umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahuye na Perezida w’u Burusiya kuva intambara ya Ukraine yatangira.
Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine azasura Washington kuri uyu wa Mbere kugira ngo aganire na Trump ku mahirwe yo gushakira ibisubizo intambara yatangiye muri Gashyantare 2022.
Mu cyifuzo cya Putin, nta masezerano yo guhagarika intambara yaba mbere yo kugera ku bwumvikane busesuye ibyo bikaba binyuranye n’uko Zelenskiy abyifuza, kuko igihugu cye gikomeje guterwa n’indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile bya buri munsi.
Muri gahunda y’u Burusiya, Kyiv igombaga gusohoka burundu mu turere twa Donetsk na Luhansk, naho u Burusiya bukemera gufungira umurongo w’intambara mu turere two mu majyepfo twa Kherson na Zaporizhzhia.
Ariko Ukraine yamaze kwamagana icyo gitekerezo, ivuga ko kudasubira inyuma muri Donetsk ari ingenzi cyane mu kubuza u Burusiya kwigira imbere mu bindi bice by’imbere muri Ukraine.
U Burusiya nabwo bwiteguye kugarura uduce duto bufite muri Sumy na Kharkiv, ahangana na km² 440, mu gihe Ukraine igifite km² 6,600 mu gace ka Donbas (Donetsk na Luhansk) gashakwa n’u Burusiya.
Byongeye, abasesenguzi bavuga ko Putin ashaka ko Crimea, yigaruriye mu mwaka 2014, yemerwa nk’ubutaka bw’u Burusiya icyifuzo Ukraine n’ibihugu by’i Burayi badakozwa.