Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko hari bamwe mu bakozi bo mu biro bye basabaga ruswa abaturage kugira ngo babafashe kugeza amabaruwa yabo kuri we.
Mu ijambo rye , Perezida Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi bwa Kampala yashyize ahabona iki kibazo, avuga ko hari abakozi bo mu biro bye bari basigaye basaba amafaranga y’akayabo agera kuri miliyoni 30 z’amashilingi ya Uganda kugira ngo urwandiko rw’umuturage rugere mu biganza bye.
Museveni yagize Ati: “Hari abantu hano mu biro byanjye bafataga amafaranga avuye mu baturage ngo bazane amabaruwa yabo aho ndi. Abaturage bishyuraga amafaranga menshi, bashukishwa ko iyo babitanze aribwo amabaruwa yabo nzayabona. Abakozi nk’abo twarababonye, bamwe twarafashwe.”
@bmkmedeaug DON’T PAY TO SEE ME Those that extract Money from Public; Am coming for you Museveni
Uyu mukuru w’igihugu w’imyaka 80 yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zamaze gufata bamwe muri abo bakozi, ndetse yibutsa abaturage ko bagomba kujya bamenya uburenganzira bwabo no kutemera guhatirwa gutanga amafaranga kugira ngo ubuyobozi bubatege amatwi.
Uyu yanasabye n’abandi bakozi bakiri mu biro bye guharanira gukorera igihugu mu kuri no mu bwubahane, batitwaje izina rye ngo bake ruswa abaturage. Iri tangazo rya Perezida Museveni rije mu gihe ibibazo bijyanye n’imikorere idahwitse y’abari hafi y’ubutegetsi byagiye binengwa kenshi, ariko ntibikunze kugaragarizwa mu ruhame byumwihariko imbere y’umukuru w’igihugu ubwe.
Ni ku nshuro ya mbere Perezida Museveni agaragaza mu buryo bweruye ko hari imyitwarire y’ubuhemu no kwaka bitugukwaha ikorerwa imbere mu biro bye, kandi agaragaza ubushake bwo kubihashya.
@bmkmedeaug DON’T PAY TO SEE ME Those that extract Money from Public; Am coming for you Museveni
Kurundi ruhande, Yoweri Museveni aherutse gutangaza ko nubwo amaze imyaka myinshi ku butegetsi yifuza kuzongera guhanganira intebe y’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu mwaka utaha .