Mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 11 Kanama 2025, abantu icyenda bapfiriye mu bitero bibiri byagabwe n’imitwe yitwaje intwaro ya CODECO na ADF mu turere twa Djugu na Irumu, mu ntara ya Ituri, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Igitero cya mbere cyabaye mu gace ka Gina, muri teritwari ya Djugu, gaherereye muri kilometero hafi 40 uvuye mu majyaruguru ya Bunia.
Abaturage baho batangaje ko abarwanyi ba CODECO bateye aka gace, bica abantu batandatu bo mu muryango umwe, bakomeretsa abandi bane, banatwara ibintu bitandukanye birimo amatungo magufi agera kuri 30, yiganjemo ihene.
Ibi byateye icyoba gikomeye mu baturage ndetse benshi muri bo bahungiye mu kigo cya MONUSCO kiri hafi aho, abandi berekeza i Lopa na Iga-Barrière.
Igitero cya kabiri cyabereye i Boga, muri teritwari ya Irumu, ku birometero 100 uvuye i Bunia. Aha ho byemezwa ko abarwanyi b’umutwe wa ADF bateye umudugudu wa Kinyanjojo, bica abaturage batatu, batwara bunyago abakobwa batatu, banatwika imodoka eshatu n’inzu imwe.
Ibi bitero byagize ingaruka zikomeye ku mikorere y’imihanda y’ingenzi ihuza uduce twa Bunia na Djugu ndetse n’umuhanda Bunia–Boga–Kainama werekeza muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ubucuruzi n’urujya n’uruza byahagaze by’agateganyo.
Abanyapolitiki n’abahagarariye sosiyete sivile bamaganye ibi bitero, basaba leta kugira icyo ikora. Ingabo za FARDC zatangaje ko ibikorwa byo guhiga no kurwanya imitwe yitwaje intwaro bikomeje, cyane cyane ku basirikare b’imitwe yanga gushyira intwaro hasi.
Umutekano ukomeje kuzamba muri Ituri, aho ku wa 4 Kanama 2025, abantu batanu baguye mu kindi gitero.
Muri Nyakanga uyu mwaka, MONUSCO na yo yari yasabye ko habaho ubufatanye mu guhashya ibi bitero byibasira abaturage b’inzirakarengane nubwo bisa nk’ibyabaye amasigaracyicaro.
