Umunyapolitiki w’Umurundi utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, Leonard Nyangoma, yasabye Perezida Evariste Ndayishimiye gukura ingabo z’u Burundi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC], ashimangira ko icyemezo cyo kuzoherezayo gikomeje guteza impungenge z’intambara ishobora kwibasira akarere kose.
Mu kiganiro yahaye Radio RPA Ijwi ry’Abanyagihugu, Nyangoma yavuze ko abaturage bo mu bice byegereye DRC batangiye kugira ubwoba, bitewe n’uko intambara yo muri Kivu y’Amajyepfo ikomeje gufata indi ntera. Avuga ko hari abasirikare benshi b’Abarundi bamaze kuhasiga ubuzima, kandi bagiye kurwana intambara batazi inkomoko yayo.
Uyu munyapolitiki, wabaye mu bashinze ishyaka UPRONA, nyuma akaza kwitandukanya naryo anashinja ishyaka rya CNDD kuyobya igihugu, yibajije impamvu ubutegetsi bwa Ndayishimiye butigeze busobanurira Inteko Ishinga Amategeko impamvu y’icyemezo cyo kohereza ingabo hanze.
Nyangoma yagize ati :“Icyemezo cyo kohereza ingabo hanze y’igihugu ni ingingo ikomeye cyane. Nta bisobanuro byatanzwe, nta n’Inteko yigeze ibiganiraho . Hari n’abasirikare ubwabo batakamba bavuga ko batazi icyo barwanira,” .
Yongeyeho ko gukomeza ibikorwa bya gisirikare muri RDC bishobora kubyutsa ibibazo bikomeye mu karere kose ka Afurika y’Ibiyaga Bigari. Ati: “Inama natanga ni uko u Burundi bwakora ibishoboka byose bugacyura izo ngabo, hakabaho ibiganiro by’amahoro aho gukomeza imirwano ishobora kuzambya amahoro y’akarere.”
Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC kuva mu 2022 ku mugaragaro, mu rwego rw’ubufatanye mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’i Bujumbura.