Intumwa yihariye y’ibiro bya perezida w’Uburusiya , Yuri Ushakov imaze kwemeza ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, hamwe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bemeje ko bagiye guhura mu minsi iri imbere mu biganiro bihanzwe amaso n’isi yose.
Iyi nama ikurikiye icyifuzo cya Perezida Trump cyo guhura kw’abakuru b’ibihugu b’Uburusiya na Ukraine kugira ngo baganire ku iherezo ry’intambara imaze imyaka irenga itatu muri Ukraine. Uyu mwanzuro uje mbere y’uko igihe ntarengwa Trump yahaye u Burusiya kugira ngo bube bwemeye guhagarika imirwano kirangira ku wa Gatanu.
Yuri Ushakov yatangaje ko hagezweho amasezerano y’ibanze yo gutegura inama ya Perezida Trump na Putin, kandi ko inzego zombi zatangiye imyiteguro yihariye. Nta hantu haratangazwa hazabera iyo nama, ariko biravugwa ko bishoboka ko izabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, bitewe n’uko Putin yari ategerejwe guhura n’umuyobozi w’icyo gihugu.
Trump yari yabababuriye ko, nibitaba ibyo, azafatira u Burusiya n’ibihugu bikomeza kugura ibicuruzwa byarwo ibihano bikarishye birimo n’izamuka rya 100% ku misoro y’ibitumizwa mu mahanga.Intumwa idasanzwe ya Amerika, Steve Witkoff, iherutse kugirana ibiganiro na Perezida Putin i Moscou, bikaba ari ubwa kane ahasuye kuva intambara yatangira.
Kugeza ubu, u Burusiya bwanze gusubiza icyifuzo cya Trump cyo kugirana ibiganiro birimo na Zelensky, ahubwo buhitamo kwibanda ku biganiro by’imbonankubone hagati ya Putin na Trump. Zelensky, Perezida wa Ukraine, yagaragaje ubushake bwo kuganira, ariko ashimangira ko Uburayi bugomba kubigiramo uruhare, anavuga ko Ukraine itinya ibiganiro itarimo.
UMUTSINZI REPORTS .