Alice Weidel, umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Budage, Alternative for Germany [AfD], yikomye bikomeye ibihugu by’i Burayi abishinja kudafata uruhande rukwiye mu kibazo cy’intambara ya Ukraine.
Weidel yavuze ko ibi bihugu byamaze imyaka n’indi byanga inzira ya dipolomasi nk’uburyo bwo gukemura amakimbirane hagati ya Ukraine n’u Burusiya, none ubu bikaba biri kugaragaza ko bishyigikiye Perezida Donald Trump kubera ibiganiro bye na Putin ndetse na Zelenskyy.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Perezida Trump agiriye uruzinduko muri Alaska aho yahuriye imbonankubone na Perezida Vladimir Putin, hanyuma akagirana ibiganiro i Washington n’Umukuru wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, hamwe n’abandi bayobozi bo ku mugabane w’u Burayi barimo Chancellier w’u Budage, Friedrich Merz.
Weidel yagize Ati: “Abantu bamwe bamaze imyaka itatu n’igice banga inzira ya dipolomasi bayita ko idashoboka, ubu ni bo bari gusingiza Trump ku bw’umuhate wa dipolomasi… Ubwo ni uburyarya no kwiyemerera gutsindwa kwabo.”
Uyu mugore yanongeyeho ko ibyo Trump ari gukora ubu ari byo abayobozi b’u Burayi, cyane cyane abo mu Budage, bakwiye kuba barakoze kuva kare. Avuga ko kubura uburyo bwo kuganira na Moscow ari yo ntandaro y’ukutagira amahoro muri ako karere.
Nyuma y’ibiganiro byabereye muri White House, ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Amerika byatangaje ko “amasezerano arambye y’amahoro ashobora kugerwaho” bijyanye n’ibyaganiriweho n’impande zombi.
Aya magambo ya Weidel ashyira igitutu ku banyapolitiki b’i Burayi, ababaza impamvu batigeze bemera inzira ya dipolomasi kugeza ubwo Amerika iyoboye umuhate, bikagaragaza icyuho mu miyoborere n’ubushake bwo guharanira amahoro ku mugabane w’i Burayi.