Perezida Félix Tshisekedi yasabye amahanga kudacyerensa uruhare rw’u Rwanda mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, anasaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo ingabo z’iki gihugu zivanwe ku butaka bwa Congo.
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [DRC], uri i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nteko rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye [ONU], yongeye gusaba amahanga kwihutira gutuma ingabo za Kigali zivanwa ku butaka bwa Congo kugira ngo igihugu cye kigarure ituze rirambye.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wa mbere, Perezida Tshisekedi yavuze ko nubwo Congo n’u Rwanda biherutse gusinyana amasezerano y’amahoro i Washington yo ku wa 27 Kamena 2025, ayo masezerano atigeze ashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Aho yagize ati: “Ndashaka ko mumenya impamvu… u Rwanda rwiyerekana nk’aho rwakuye ingabo zarwo muri Congo, ariko ukuri ni uko abo basirikare barwo bagikorera ku butaka bwa Congo kandi bagifasha umutwe wa M23 mu buryo bwa gisirikare.”
Perezida Tshisekedi avuga ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gucengera muri iki kibazo neza, kuko kuri we AFC/M23 ari igikoresho cy’u Rwanda, gishyira mu bikorwa amabwiriza yatanzwe na Kigali. Yemeza ko n’ibiganiro byo muri Qatar [i Doha] bitagize icyo bigeraho kubera uruhare rwa Kigali.
Yakomeje agira ati : “Iyo u Rwanda ruhagurukijwe, ni bwo M23 igaragaza ko ishaka amahoro. Ibi ni ibimenyetso bigaragaza ko M23 ari igikoresho cy’u Rwanda, haba mu ngabo, mu buryo bw’amafaranga n’indi nkunga yose,”.
Si ubwa mbere Congo ishinja u Rwanda gushyigikira M23, ariko Kigali yo ihakana ibyo birego, ivuga ko ahubwo Congo ifasha umutwe wa FDLR ugizwe n’abashinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wo mu 1994.