Perezida Donald Trump yatangaje ko yiteguye guhura n’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un, ubwo yabibwiraga mugenzi we wa Koreya y’Epfo mu nama bagiranye kuri uyu wa Mbere, aho baganiriye ku mahoro hagati ya Koreya zombi n’ubushobozi bwa Pyongyang ku ntwaro za kirimbuzi.
Perezida Lee Jae Myung wa Koreya y’Epfo, watorewe kuyobora mu kwezi kwa Kamena, yasabye Trump gufasha gushyiraho amahoro hagati ya Koreya zombi mu ruzinduko yagiriye muri White House avuga ko ibintu byari bihagaze neza mu gihe cya manda ya mbere ya Trump.
Lee yagize Ati: “Ntekereza ko uri perezida wa mbere werekanye inyota ikomeye ku bibazo by’amahoro ku isi kandi ugatanga n’umusaruro. Ni yo mpamvu nifuza ko wahura na Kim Jong Un.”
Yakomeje avuga ko azashyigikira Trump mu gihe yaba yifuza “kugira uruhare rw’ubuhuza,” kandi ko Perezida wa Amerika ari we wenyine “ushobora gukemura” amakimbirane hagati ya Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru, zikirebana ay’ingwe kuva intambara ya Koreya zobi yarangira mu mwaka 1953 hadashyizwe umukono ku masezerano y’amahoro ahubwo ku masezerano yo guhagarika intambara.
Inama ya Lee na Trump yabaye ikizamini gikomeye kuri perezida mushya wa Koreya y’Epfo, mu gihe umubano w’ubucuruzi n’igisirikare hagati ya Seoul na Washington uri ku gitutu gituruka kuri politiki ya Trump ya “America First.”
Perezida wa Koreya y’Epfo uruzinduko yagize yajyanye n’ibigo bikomeye by’ishoramari byo mu gihugu cye aho biteguye nabo kwagura ishoramari ryabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.