Leta ya Tanzaniya yatangaje ko ifunguye amarembo y’ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo, nyuma y’urugomo rwabaye nyuma y’amatora rwatwaye ubuzima bwa benshi rukagira n’ingaruka ku mutekano w’igihugu.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yatangaje impungenge ku mibereho y’ubuyobozi n’ubwisanzure muri iki gihugu kinini mu Burasirazuba bwa Afurika, isaba inzego z’ubutegetsi kurengera uburenganzira bwa rubanda mu gihe umwuka w’ubwoba ukomeje kwiyongera.
Iyi gahunda y’ibiganiro isohotse umunsi umwe nyuma y’ifatwa ry’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, CHADEMA, Amani Golugwa, mu gihe leta ikomeje ibikorwa byo gufata abantu bakekwaho kugira uruhare mu myigaragambyo yakurikiye amatora.
Hashize hafi icyumweru Perezida Samia Suluhu Hassan arahiriye kuyobora igihugu ibirori byabereye mu kigo cya gisirikare aho kuba kuri sitade nk’uko byari bisanzwe.
Visi Perezida Emmanuel Nchimbi ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Dar es Salaam yagize Ati:”Icyo Perezida Samia Suluhu Hassan agamije ni ugutangira inzira y’ubwiyunge, kugira ngo n’abari mu ruhande rutuvuga rumwe n’ubutegetsi bashobore kumvwa, twubake igihugu cy’amahoro, ubumwe n’ituze, gikomeza kuba icyitegererezo kuri Afurika no ku isi yose.”
Iyi nama yo guhamagarira abaturage gutuza ije mu gihe amahanga akomeje kunenga ihagarikwa ry’itangazamakuru no guhungabanya ubwisanzure bwa demokarasi nyuma y’amatora y’ukwezi gushize yabayemo impaka.
Abasesenguzi bavuga ko ubu Leta iri kugerageza kongera kwiyubakira icyizere cy’abashoramari cyayoyotse nyuma y’intsinzi ya Perezida Suluhu wegukanye hafi amajwi yose, ikaba yarakurikiwe n’imyigaragambyo hirya no hino.
Tanzaniya, yari imenyerewe nk’igihugu cy’amahoro muri aka karere gafite umutekano muke wa politiki gusa magingo aya abantu batangiye gushidikanya no kugira impungenge kuri politiki y’iki gihugu.