Sudani: Intambara yirukanye abarenga miliyoni 4 Isi yose ikomeje kurebera
Kubaho mu buhungiro si amahitamo yacu ni amahitamo yintambara Umwe mu bahunze intambara irikubera muri Sudan
Intambara ikomeje gusenya igihugu cya Sudani ikomeje guteza impungenge ku rwego mpuzamahanga Nkuko byatangajwe nishami ryumuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR) abaturage barenga miliyoni 4 bamaze guhunga igihugu cyabo kuva iyi ntambara yatangira muri Mata 2023
🔴 Aho ibintu bigeze
HCR ivuga ko benshi muri aba baturage bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani nka Tchad Etiyopiya Eritereya na Sudani y’Epfo Ariko nabasigaye imbere mu gihugu bagize ibibazo bikomeye byimibereho harimo kubura imfashanyo ibiribwa ubuvuzi ndetse numutekano Isi irebera

Diane Baldé umuyobozi wa HCR mu gace ka Africa yuburasirazuba nihembe ryafurika yatangaje ko ari agahinda kubona amahanga Arebera Yagize ati:
Bamwe mu bantu bari mu kaga kenshi cyane ariko ibihugu bikomeye biraceceka Imfashanyo ntizigerayo uko bikwiye
Intambara yatangiye ubwo ingabo za Leta zarwanaga numutwe wa RSF (Rapid Support Forces) muri Khartoum umurwa mukuru wa Sudani Iyi mirwano yahise ikwira igihugu cyose ihitana ubuzima bwabatari bake isenya ibikorwaremezo ituma abaturage bava mu byabo
Abasesenguzi bavuga ko niba isi idahagurukiye gutabara vubabSudani izaba indi Yemen cyangwa Syria igihugu kisange mu muvundo wintambara idashira
👉 Ese amahanga Azakomeza guceceka kugeza ryari?
✍️ Inkuru yateguwe na: Hakizimana Emmanuel
Nickname [ Emma2K]
📢 Komeza ukurikire inkuru zacu kuri Umutsinzi.com
✍️