Kinshasa Corneille Nanga wahoze ari Perezida wa Komisiyo yamatora (CENI) akaba numuhuzabikorwa wihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) yavuze ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi asigaje amahitamo atatu: kwegura ku bushake guhunga igihugu cyangwa gukurwa ku butegetsi ku ngufu
Mu butumwa yanyujije kurukutarwe rwa X (yahoze ari Twitter) Nangaa yasubije ku masezerano aherutse gusinywa i Doha muri Qatar hagati ya leta ya Congo ninyeshyamba za AFC/M23 agaragaza ko ayo masezerano ari igice kimwe cyamasezerano rusange agamije amahoro arambye
Congo iri mu bibazo bikomeye bitakibonwa nkibyumutekano gusa ahubwo ni ikibazo cya politiki cyimbitse Ibisubizo birambye bisaba ubushake bwo gutega amatwi impande zose zitavugarumwe nubutegetsi Nangaa.
Yakomeje agaragaza ko amasezerano asanzwe cyane cyane ajyanye no guhana ubucukuzi bwamabuye yagaciro ataribyo bizazana amahoro muri RDC ahubwo bishobora no gukomeza gukurura ibibazo
Yihanangirije Abari ku Ruhande rwa Tshisekedi
Corneille Nangaa yavuze ko bamwe mu bashyigikiye ubutegetsi bwa Tshisekedi bibwira ko amasezerano yi Washington azatuma Perezida aguma ku butegetsi igihe kirekire ibintu yise ukwibeshya gukabije
AFC/M23 yabashije guhagarika umushinga wa Perezida Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga ndetse nimvugo yubwishongozi yari amenyereweho yaracitse Ibi byose bigaragaza ko ubutegetsi buri mu marembera
Ubutumwa Bukomeye ku Gisubizo cya Politiki
Nangaa yashoje asaba amahanga nimbere mu gihugu gufata ikibazo cya RDC nki cyabaturage bose kitakemurwa nibiganiro byihuse cyangwa ibisubizo bifutamye ashimangira ko igihe cyose hakomeza kwirengagizwa ishingiro ryikibazo igihugu kizakomeza kuba mu kaga.
đź§ Icyo Wakwibaza:
Ese koko RDC iri ku marembera yubutegetsi bwa Tshisekedi?
Ni gute amahoro arambye yagerwaho hadakoreshejwe ingufu cyangwa ibikangisho bya politiki?
✍️ Inkuru yateguwe na: Hakizimana Emmanuel
Nickname [ Emma2K]
📢 Komeza ukurikire inkuru zacu kuri Umutsinzi.com
#DRC #Tshisekedi #CorneilleNangaa #AFC #M23 #PolitikiYaCongo #DohaAgreements