U Rwanda na Tanzania mu bufatanye bushya bwo koroshya ubucuruzi binyuze ku cyambu cya Dar es Salaam
Mu rwego rwo gushimangira umubano ushingiye ku bucuruzi nishoramari u Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano mashya agamije kunoza ubwikorezi nimikoranire yubucuruzi hagati yibi bihugu byombi
Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nyakanga 2025, mu nama ya 16 yihuriro ryimikoranire ihoraho (Joint Permanent Commission) azatuma i Kigali hashingwa ibiro byikigo gishinzwe ibyambu cya Tanzaniya (TPA) Ni igikorwa kitezweho gufasha cyane abacuruzi babanyarwanda cyane cyane mu gukura imizigo yabo ku cyambu cya Dar es Salaam batiriwe bajya muri Tanzania
Minisitiri w’Ububanyi namahanga nubutwererane wu Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mukoroshya ubucuruzi Ati
“Dufata ubufatanye bwacu na Tanzania nkingenzi cyane kuko butuma tubasha kugeza ku nyanja Imizigo irenga 70% yinjira mu Rwanda binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam

Yakomeje agaragaza ko u Rwanda rugifite amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro ariko ko amasezerano nkaya ari igisubizo gikomeye mu kwagura ubucuruzi buciriritse nubunini hagati yimpande zombi

Uretse amasezerano ajyanye nibyambu u Rwanda na Tanzania byanashyize umukono ku bufatanye mu buhinzi nkurwego rufatiye runini ubukungu bwibihugu byombi
Minisitiri wububanyi namahanga wa Tanzania Mahmoud Thabit Kombo yagaragaje ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye Yagize ati:
“Kubera ko 70% byibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyura muri Tanzania u Rwanda ni umufatanyabikorwa wingenzi cyane kuri Tanzania

Tanzania ni igihugu cya kabiri gifite uruhare runini mu bicuruzwa byinjizwa mu Rwanda Mu myaka itatu ishize byagize impuzandengo ya 15% byibitumizwa mu mahanga
Imibare ya Minisiteri yubucuruzi ninganda igaragaza ko mu 2024 u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 727 zamadolari ya Amerika (arenga tiriyoni 1 Frw) nubwo byagabanutseho 13.9% ugereranyije na 2023
Umuceri ni kimwe mu bicuruzwa bikomeye u Rwanda ruvana muri Tanzania binagaragaza ko ubuhahirane hagati yibi bihugu bufite ishingiro rikomeye
✍️ Inkuru yateguwe na: Hakizimana Emmanuel
Nickname [ Emma2K]
📢 Komeza ukurikire inkuru zacu kuri Umutsinzi.com