Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko izashyira imbaraga mu kugeza ijwi rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo [DRC] mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), kugira ngo ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bw’iki gihugu kirangire .
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, ubwo yagiriraga uruzinduko i Kinshasa ku wa 19 Kanama 2025.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko EU igomba kugaragaza uruhare rwayo mu gushaka amahoro arambye muri DRC, nk’uko abandi bafatanyabikorwa nka Amerika na Qatar bamaze iminsi babikora.
Minisitiri Prévot yagaragaje impungenge ku bikorwa by’umutwe wa M23 na AFC, uvugwaho gukomeza gushyiraho inzego z’ubuyobozi n’ubutabera mu bice ugenzura, bisimbura ibya Leta ya RDC.
Aho yagize Ati: “Ibi bikorwa by’uyu mutwe ntibikwiye, bituma ubutaka bwa Congo bugaragara nk’aho butagengwa n’amategeko yayo bwite, bikadindiza amahoro.”
U Bubiligi bwatangaje ko buzaharanira ko amahame mpuzamahanga arengera ubusugire n’ubwigenge bwa DRC bwubahirizwa, by’umwihariko mu burasirazuba bw’iki gihugu bumaze imyaka isaga 20 mu mirwano.
Ni mu gihe Leta ya DRC iherutse kumenyesha Qatar ko yifuza gusubizwa uduce dufitwe na AFC/M23, nubwo uyu mutwe w’inyeshyamba utaragaragaje ubushake bwo kubuvamo. Ahubwo, wasabye gukomeza kugena inzego z’umutekano muri utwo duce.
Qatar, nk’umuhuza, yamaze kugeza ku mpande zombi umushinga w’amasezerano y’amahoro urimo igitekerezo cyo gushyiraho umutwe w’ingabo zidasanzwe zituruka kuri buri ruhande, zizakorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo. Uwo mushinga uracyasuzumwa.

Iyi ntambwe y’u Bubiligi ishobora guhindura byinshi, cyane cyane mu kongera ijwi rya DRC imbere ya EU, ibintu abasesenguzi bavuga ko bishobora gushyira igitutu ku bagikomeje kwikubira ubutaka no gutesha agaciro amahame y’ubusugire bw’ibihugu.