Myugariro mushya wa Liverpool, Jeremie Frimpong, w’imyaka 24, ntazongera kugaragara mu kibuga kugeza nyuma y’ikiruhuko mpuzamahanga bitewe n’imvune yagize ku ivi.
Frimpong yakinnye umukino we wa mbere muri Premier League ubwo Liverpool yatsindaga Bournemouth ibitego 4-2 mu cyumweru gishize.
Gusa, uwo mukino ntiyawurangije, kuko yahise asimburwa ku munota wa 54 nyuma y’uko abaganga b’ikipe bagaragaje impungenge ku buzima bwe byumwihariko ku mitsi yo mu ivi.
Aya makuru yo kuvunika k’uyu Muholandi yemejwe n’Umutoza Arne Slot, wagize Ati: “Ndibuka ko abantu banenze icyemezo cyo kumusimbuza, ariko si uko yari arimo gukina nabi. Abaganga bacu babonye ko afite ikibazo ku ivi rye, bituma duhita dufata icyemezo cyo kumukura mu kibuga.” Yakomeje avuga ko byari “icyemezo cyiza” kandi ko bateganya kumugarura nyuma y’ikiruhuko mpuzamahanga.
Icyo kiruhuko kizaba hagati ya tariki ya 1 kugeza ku ya 9 Nzeri, aho Liverpool izagaruka gukina mu mpera z’icyumweru cya 13-14 Nzeri, ihura na Burnley kuri sitade ya Turf Moor.
Iyi mvune ya Frimpong isize Slot afite ibibazo bikomeye ku mwanya wa myugariro w’iburyo bijyanye n’uko Trent Alexander-Arnold, uwo Frimpong yasimbuye, yamaze kwerekeza muri Real Madrid. Undi mukinnyi usanzwe kuri uwo mwanya , Conor Bradley, yari akimara gusubira mu myitozo nyuma y’igihe yari amaze arwaye, mu gihe Joe Gomez adashobora gukora imyitozo iminsi itatu yikurikiranya kubera amabwiriza yahawe n’abaganga nyuma yo gukiruka imvune ye.
Frimpong yageze muri Liverpool muri Gicurasi avuye muri Bayer Leverkusen ku kayabo ka miliyoni £29.5. Uretse kuba yari yitezweho kuziba icyuho cya Trent, ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ubushake n’umuvuduko wo hejuru ubwo yageraga muri Premier League.
Kuba agiye kubura imikino ikomeye ya Premier League irimo uwo bazakina na Newcastle ku wa Mbere ndetse n’uwa Arsenal ku Cyumweru gitaha, ni igihombo ku ikipe iri mu rugamba rukomeye rwo guhatanira igikombe.