Umugi wa Roma wo mu Butaliyani wemeje burundu umushinga wa miliyari €13.5 (angana na miliyari $15.6) wo kubaka ikiraro kirekire cyane ku Isi gihuza ikirwa cya Sicily n’akarere ka Calabria.
Abashushanyije icyo kiraro bavuga ko kizubakwa mu gace kagaragaramo kenshi cyane imitingito mu karere ka Méditerranée, ariko ngo kizaba gifite ubushobozi bwo kwihagararaho mu gihe cy’umutingito.
Uyu mushinga umaze igihe utekerezwaho ariko wagiye ubangamirwa no kubona ingengo y’imari ihagije wo kuwutangiza.
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni yavuze ko ari umushinga utoroshye ariko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo wihutishwe , yongeraho Ati: “Twishimira ibihe n’iyo byaba ari bibi mu gihe ari ibintu by’agaciro.”
Minisitiri w’Ibikorwaremezo ndetse n’Ubwikorezi mu gihugu cy’Ubutaliyani, Matteo Salvini, akaba n’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko bikwiye kwishimirwa kuba kera kabaye uyu mushinga ugiye gutangira ekemeza ko uzaba wararangiye mu mwaka 2032 cyangwa 2033.
Icyo kiraro kizaba kireshya na kirometero 3.3 kikazaba kiriho imihanda ibiri ya gariyamoshi ndetse n’imihanda itatu inyurwamo n’imodoka.
Biteganyijwe ko hazabaho kwimurwa kw’abaturage ibishobora no kuzanyura mu nkiko bigatera impungenge ko bizadindiza umushinga umaze imyaka hafi 50 utekerezwa ariko udashyirwa mu bikorwa.