Ku munsi mukuru w’ubwigenge bwa Ukraine wizihizwa ku itariki ya 24 Kanama, Perezida Volodymyr Zelensky yagejeje ijambo rikomeye ku baturage be, agaragaza icyerekezo cy’igihugu mu rugamba kirimo, n’icyizere adashidikanyaho cyo gukomeza guharanira ubwigenge bwacyo.
Uyu munsi mukuru wizihijwe mu rwego rwo kwibuka imyaka 34 ,Ukraine imaze ibohowe burundu u Burusiya bwari bwarayigaruriye, waranzwe n’ibirori bikomeye byabereye mu murwa mukuru Kyiv.
Aho abakuru b’ibihugu n’intumwa z’amahanga zitandukanye zari zaje kwifatanya n’Abanya- Ukraine.
Mu ijambo rye , Perezida Zelenskyy yagize Ati : “Turacyakeneye amahoro arimo ubutabera, amahoro azatuma ahazaza hacu hemezwa natwe ubwacu,”
Zelensky yavuze, ashimangira ko Ukraine izakomeza kwirwanaho mu gihe ibitekerezo byayo biganisha ku mahoro byakomeje kwimwa amatwi.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yifatanyije na Zelensky mu birori byabereye ku rusengero rwa St Sophia.
Aho uyu yatangaje ko Canada izahora yifatanya na Ukraine, anabasezeranya inkunga y’ibikoresho bya gisirikare bifite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari ya Canada. Ibi bikoresho birimo indege zitagira abapilote, amasasu, n’imodoka z’intambara, bikazatangira koherezwa muri Nzeri uyu mwaka.
Na none, intumwa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Keith Kellogg, yashimiwe na Zelensky ku bufatanye, ndetse ahabwa umudali w’ishimwe ku bw’uruhare rwe mu rugamba rwo guharanira amahoro.
Ku rundi ruhande, Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, Leta ya Moscow yatangaje ko Ukraine yagerageje kugaba ibitero ku bikorwa remezo byayo by’amashanyarazi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mutekano w’inganda za kirimbuzi (IAEA) ryatangaje ko rigenzura iki kibazo, rihamagarira impande zombi kwirinda ibikorwa byose bishobora gushyira inganda za kirimbuzi mu kaga.