Urukiko rwa Meru kuri uyu wa kabiri wa tariki 14 Ukwakira 2025, ruzatangaza umwanzuro w’uko rwarekura cyangwa rukaburizamo ifungurwa ry’umubikira w’Umukirisitu Gatolika nyuma yo gukekwaho ubwicanyi.
Uyu mubikira arakekwaho kwica mu genzi we nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Kenya cyane cyane ibyandika ku makuru ajyanye n’imyemerere .
Sr. Caroline Kanjiru afungiwe gukekwaho uruhare mu kwica Sr. Ansilime Karimi wo mu gace ka Nkabune.
Umupolisi witwa Abdul Tulla wakurikiye ibi byabaye yabwiye urukiko ko Sr. Caroline akwiye kuburana afunze kubera ko ashobora guhunga ubutabera bityo gusa we akifuza ko yaburana ari hanze.
Urukiko rwumvise ko uyu mubikira mbere yabwiye abashinzwe iperereza ko uwitabye Imana, ari we yajyanye ku bitaro bya Nkubu, yapfiriye mu nzira, nyamara iperereza ryagaragaje ko yari afite ibikomere ku maboko no ku maguru, bishobora kugaragaza ikindi kintu.
Tulla yasabye urukiko ko akomeza gufungwa iminsi 14 kugira ngo iperereza rikomeze.
Ariko umwunganizi wa Sr. Caroline yasabye ko arekurwa ku ngwate, avuga ko atazahunga kandi ko azajya yitaba urukiko igihe cyose azabihamagarirwa.
Ntabwo bisanzwe kumva mu bihaye Imana mu bintu nk’ibi noneho abikorera mugenzi we bahuje umuhamagaro ndetse n’inshingano zo kwigisha abantu imibanire myiza.