Umugore wa Perezida wa Turukiya, Emine Erdoğan, yandikiye Melania Trump, umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, amusaba ko yakoresha ijwi rye akandikira Minisitiri w’Intebe wa Israel, akamugezaho akarengane k’abana bo muri Gaza.
Emine Erdoğan yavuze ko yatewe ishema n’ibaruwa Melania Trump aherutse kwandikira Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin muri uku kwezi, yerekeye abana bo muri Ukraine n’u Burusiya.
Mu ibaruwa ye yanditse kuwa Gatanu, yashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida wa Turukiya, Emine Erdoğan yagize Ati:
“Nizeye ko impuhwe zikomeye mwagaragaje ku bana 648 b’Abanya-Ukraine … zizagezwa no kuri Gaza.”
Mu ibaruwa ye yongeyeho Ati:
“Muri ibi bihe isi iri guhura n’ubwiyumvire bushya, aho kwemerera Palestina kuba igihugu bigenda biba ubushake bw’isi yose. Ndemera ko ijwi ryanyu mu izina rya Gaza ryaba ari ugusohoza inshingano y’amateka ku Banya-Palestina.”
Ku wa Gatanu, raporo mpuzamahanga ikurikirana inzara ku isi yemeje ko Umujyi wa Gaza n’utundi duce tuwegereye byeruye biri mu gihe cy’inzara, kandi bizakomeza gukwirakwira, byongera igitutu kuri Israel ngo yemere ko ubutabazi bwinshi bwinjizwa mu butaka bwa Palestina.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahakanye iyo raporo ayita “ibinyoma byambaye ubusa”, avuga ko Israel ifite politiki yo gukumira inzara aho kuyitera.
Intambara yo muri Gaza yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yicaga abantu 1,200 mu majyepfo ya Israel ikajyana n’abantu basaga 250 ho imbohe, nk’uko imibare ya Israel ibigaragaza. Kuva icyo gihe, ibikorwa bya gisirikare bya Israel byamaze ubuzima bw’Abanya-Palestina barenga 62,000, nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima zo muri Gaza.