Umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel Manizo, yajyanywe mu bitaro bya Mulago nyuma yo kugongwa n’imodoka n’umukunzi we ukomoka mu Rwanda , Teta Sandra .
Mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane, ahagana saa saba z’ijoro, nibwo byemezwa ko umuhanzi Douglas Mayanja, wamamaye mu muziki wa Uganda nka Weasel Manizo, yajyanywe mu bitaro bya Mulago nyuma yo kugongwa n’imodoka.
Iri sanganya ryabereye ahitwa Shanz Bar & Restaurant iherereye i Munyonyo, mu murwa mukuru wa Kampala, aho bivugwa ko habayeho gutongana gukomeye hagati ya Weasel n’umugore we, Sandra Teta.
Amakuru yemezwa na bamwe mu bari aho avuga ko Sandra yaje mu modoka afite umujinya, atangira kurwana anabwira amagambo mabi umugabo we , amushinja kumusiga mu rugo n’abana babuze ibyo kurya, akajya mu birori n’abandi bagore.
Ibi byakurikiwe no kurwana gukomeye hagati y’aba bombi. Mu gihe Sandra yashakaga kugenda, bivugwa ko Weasel yahagaze imbere y’imodoka kugira ngo amubuze kugenda.
Icyakora, Sandra yahise amugonga, maze amusiga aho yangiritse cyane mu maguru. abari aho bahise bamujyana igitaraganya kwa muganga.

kuri ubu ibikorwa byo kuvura Weasel biri gukorerwa ku bitaro bya Mulago aho bikekwa ko yagize imvune y’akaguru ikomeye. Nta tangazo ryemewe ryatanzwe n’umuryango cyangwa ubuyobozi bw’uyu muhanzi ku bijyanye n’iyi nkuru.
Weasel na Sandra bamaze igihe bagaragaza ibibazo bikomeye mu mubano wabo, aho kenshi bagiye bavugwa mu makimbirane agaragara mu ruhame.Nkaho mu myaka yashize uyu muhanzi yigeze gukubita uru rukundo kugeza aruhindanyije isura ndetse icyo gihe Sandra yahise agaruka mu Rwanda igitaraganya .
UMUTSINZI REPORTS .