Mu butumwa bwuzuye ikiniga n’agahinda, umunyarwenya w’Umunya-Nigeria wiyita Ntakirutimana, Doctall Kingsley, yagaragaje intimba yatewe n’urupfu rw’umuhanzi nyarwanda Gogo, witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 3 Nzeri 2025, aguye muri Uganda.
Kingsley, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera urwenya rwe rugezweho, yavuze ko kubura Gogo atari igihombo ku Rwanda gusa, ahubwo ari igihombo ku Isi yose.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, yagaragaje ko atashatse guhira atanga ubuhamya ku buzima bw’uyu muhanzi, avuga ko yari umuntu w’ingenzi wagize uruhare rukomeye mu buzima bwa benshi.
Aho yanditse ati ; “Imana yagukoresheje neza cyane, kandi urupfu rwawe ni ikintu kizadukomerera mu mitima igihe kirekire. Turagukumbura, ariko turizera ko uri kumwe n’Umwami Imana. Ubu uri mu gituza cye, kandi turashima Imana ku buzima bwawe.”
Uyu munyarwenya yashimangiye ko Gogo yagiye asiga umurage ukomeye. Yavuze ko n’ubwo amagambo atabasha gusobanura umusanzu yatanze, abamuzi bose bazakomeza kumwibuka nk’intwari yubatse umuziki nyarwanda n’umurage w’umuco.
Kingsley yasabye Imana guhumuriza umuryango wa Gogo, inshuti ze ndetse n’abafana be, avuga ko nubwo urupfu rwe rubabaje, hari ihumure rikomeye riva mu kwizera ko asigaye ari mu maboko y’Imana.
Gogo yashyinguwe ku itariki ya 8 Nzeri 2025, mu karere ka Rwamagana aho yari akomoka. Urupfu rwe rwakoze ku mitima ya benshi mu bakunzi b’umuziki, abahanzi bagenzi be n’abandi banyamuryango b’uruhando rwa siporo n’imyidagaduro.