Urupfu rutunguranye rwa Brigadier General Daniel Mwaku Mbuluku, wayoboraga agace ka gisirikare ka 33 ka FARDC (igisirikare cya Leta ya Congo), rwashegeshe bikomeye ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mugabo yari ashinzwe intara nini cyane irimo iya Kivu y’Epfo na Maniema – uturere tumaze igihe twibasiwe n’intambara ikaze hagati y’ingabo za Leta n’inyeshyamba za AFC/M23.
Mwaku yapfuye ari ku kazi, nyuma yo gufatwa n’indwara itunguranye ubwo yari mu mujyi wa Uvira, umwe mu mijyi mike ikiri mu maboko ya Leta. Nk’uko byatangajwe na Majoro Jenerali Sylvain Ekenge, umuvugizi w’ingabo za FARDC, Mwaku yajyanywe igitaraganya kwa muganga muri Uvira, aho nyuma y’amasaha make yahise yitaba Imana.
Uru rupfu rubaye nyuma y’umunsi umwe inyeshyamba za AFC/M23 zisohoye itangazo ryamagana “ubwicanyi ndengakamere n’iyicwa ry’inzirakarengane” bashinja ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo barimo inyeshyamba za FDLR, Wazalendo, abarwanyi b’abanyamahanga ndetse n’ingabo za Burundi kuba inyuma y’ibi bikorwa. Iri tangazo ryashimangiye ko hari ibikorwa bigenzurwa bigamije kwibasira abasivili mu buryo bufite intego.
Brig Gen Mwaku yari aherutse kugenwa muri izi nshingano ku wa 21 Nyakanga, mu rwego rwo gushyira imbaraga mu guhangana n’ubukana bw’intambara n’umutekano muke ugaragara muri utwo turere.
Kuva icyo gihe, yari ahanganye no guhuza ibikorwa by’igisirikare hagati y’uturere tubiri dufite akamaro gakomeye mu mutekano w’igihugu.Muri iyi minsi ya vuba, Uvira yibasiwe n’imyigaragambyo ikaze yatewe n’ishyirwaho rya Brig Gen Olivier Gasita nka visi-komanda wa 33rd military region.
Wazalendo – umutwe w’inyeshyamba ushyigikiwe na Kinshasa – bamushinje kuba “Umunyamulenge w’inyenzi”, ibi bikaba byagaragaje imizi y’amacakubiri y’ubwoko agikomeje kugaragara mu nzego za gisirikare.
Icyizere cy’abaturage ku bijyanye n’umutekano kirimo kuyoyoka, cyane cyane nyuma y’uko Bukavu, umujyi mukuru wa Kivu y’Epfo, wagiye mu maboko y’inyeshyamba muri Gashyantare uyu mwaka. Uvira – iri ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, hafi ya Bujumbura – niwo mujyi munini w’akarere usigaye ugenzurwa na Leta, nubwo nawo uri ku murongo w’imbere w’intambara.