Umusore wigaga muri Hanika University of Applied Sciences y’Itorero Angilikani riherereye mu Karere ka Nyanza wapfuye bigakekwa ko yiyahuye yasize ubutumwa avuga ko ananiwe kubaho mu buzima bw’ibinyoma, asaba urubyiruko kwirinda ibintu bibashora mu bubata.
Uwo musore witwa Nzabonimana Jean Paul, yapfuye afite imyaka 22, apfiriye mu bwiherero bw’aho yabaga mu Mudugudu wa Mugonzi, Akagari ka Busasamana, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza.
Yasanzwe amanitse mu ishuka bivugwa ko ari ryo yakoresheje yiyambura ubuzima, ariko abari bamuzi batangaje ko batumva impamvu yashoboraga kwiyambura ubuzima kuko bamvaga nk’umusore w’umunyabwenge kandi wicisha bugufi.
Umwe mu bo biganaga muri kaminuza ndetse bakigana no mu mashuri yisumbuye, yavuze ko bavuganye nijoro ahagana saa tatu (9:00 p.m.), nyuma arasohoka, hanyuma baza kumusanga yapfuye ku Cyumweru.
Yagize ati: “Twamusanze yimanitse mu mpapuro z’igitanda, aziziritse ku ijosi, amanitse ku giti.” Uyu munyeshuri yongeyeho ko nyakwigendera yajyaga arwara indwara yamucaga intege, ariko atigeze asobanura neza uko iyo ndwara imeze.
“Icyo yambwiye gusa ni uko byaterwaga n’imyuka mibi ivugwa mu muryango wabo, ikamutura hasi.” Nyakwigendera yasize kandi yanditse ibaruwa igenewe ababyeyi be, abashimira anabasaba imbabazi kubera icyemezo kigayitse cyo kwiyambura ubuzima.
Muri iyo baruwa, yasabye urubyiruko kwirinda ibintu bibashora mu bubata, avuga ko nawe hari ikintu cyari kimugize imbata mu buzima bwe.
Inshuti ye yagize iti: “Yasabye urubyiruko kwirinda ibintu bishobora kubashora mu bubata, avuga ko hari icyo yari amaze umwaka akora cyamugize imbata, kandi ko yari ananiwe kubaho mu buzima bw’ibinyoma.”
Urupfu rwa Nzabonimana rwemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, wavuze ko Polisi hamwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bahise berekeza aho byabereye, bagasanga koko nyakwigendera yapfuye.
Umuvugizi wa Polisi yavuze ko iperereza ryahise ritangira, kandi umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma ryisumbuye (autopsie).