Umuraperi Mistaek yatangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Nicole Musoni, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi.
Aya makuru yayemeje mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru rya IGIHE, aho yahamije ko iby’urukundo rwabo atari ibihuha, ahubwo ko ari ukuri .
Aho yagize ati: “Urashaka kuvuga se ko dukundana? Yego rwose turakundana, kuko ntabwo twakorana album tudakundana.”
Ibi bije nyuma y’uko aba bombi bamaze iminsi bagaragara ahantu henshi bari kumwe, haba mu bikorwa bya muzika ndetse no mu buzima busanzwe.
Uretse iby’urukundo, Mistaek na Nicole bari mu myiteguro ikomeye yo gushyira hanze album nshya bahuriyemo bise ‘Twins’, izaba igizwe n’indirimbo nshya zitandukanye bakoranye .
Uyu muraperi yanatangaje ko mu cyumweru gitaha azashyira hanze indi ndirimbo nshya nk’imwe mu zigize iyi album.
Mistaek yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Ku Cyaro’, yatumye yigarurira imitima y’abakunzi ba Hip Hop nyarwanda. Ni umwe mu bahanzi banyuze mu ishuri ry’umuziki ry’igihugu ryo ku Nyundo, bityo umuziki awufata nk’umwuga utari uwo kwinezeza gusa.
Ku rundi ruhande, Nicole Musoni, umukobwa wa Evariste Musoni wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Sinarinzi na ‘Amayobera’, nawe si mushya mu muziki.
Yatangiriye umuziki we muri Canada, kandi asanzwe amenyereweho gusubiramo indirimbo z’abahanzi bakomeye, nubwo akora n’ize bwite.
Bombi bamaze igihe bakorana bya hafi, banaherutse no kujyana muri Uganda mu bikorwa bijyanye n’umuziki. Si ibyo gusa, kuko banagaragara kenshi mu bitaramo bitandukanye mu mujyi wa Kigali bari kumwe, bikomeza gushimangira ko umubano wabo utarimo urujijo.