Major General James Birungi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI) , kuri uyu wa Gatanu wa tariki 29 Kanama 2025, yatawe muri yombi ahita ajyanwa gufungirwa muri Gereza y’Ishami rishinzwe imyitwarire y’Igisirikare cya Uganda.
Maj Gen Birungi akurikiranweho ibyaha bitandukanye yakoze mu bihe bitandukanye birimo ubugambanyi, ruswa, iterabwoba ndetse n’ibyaha by’ubwicanyi.
Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo rishingiye ku iperereza ryakozwe hagamijwe gucukumbura imyitwarire igayitse ivugwa mu butasi bwa UPDF, ndetse n’ibikorwa by’iterabwoba, ni iperereza ryakozwe n’Umugaba Mukuru Wungirije wa UPDF, Lt Gen Sam Okiding.
Biravugwa ko bamwe mu basirikare ba UPDF bagiye bishora mu bikorwa binyuranije n’amategeko ndetse bagakabiriza ikibazo cy’ibisasu byavuzwe i Kampala bagamije gushakisha inkunga.
Major General James Birungi yavanwe mu nshingano mu ntangiro z’uyu mwaka 2025, nyuma aza guhabwa inshingano zo kuba uhagarariye igisirikare cya Uganda muri ambasade ya Uganda mu gihugu cy’UBurundi.
Gusa Politiki ya Uganda muri iki gihe irimo amacenga menshi aho hari kwigizwa ku ruhande abasa nk’ibifi binini mu miyoborere ndetse n’igisirikare bya Uganda bigamije guha inzira Jenerali Muhoozi Kainerugaba.