Ubushakashatsi bushya bushingiye ku bisubizo byakusanyijwe n’icyogajuru kitwa Cassini cya NASA bugaragaza ibimenyetso bishya bigaragaza ko ukwezi k’umubumbe wa Saturn kitwa ‘Enceladus’ gushobora kuba gufite ubushobozi bwo gutunga ubuzima, nyuma y’uko habonetse andi moko y’imisemburo y’ibinyabuzima (organic molecules).
Abashakashatsi basubiyemo neza amakuru icyogaju cya Cassini cyakusanyije ubwo cyegeraga cyane Enceladus mu mwaka 2008, Ibyo byatumye babona ishusho irushijeho gusobanura imiterere y’imbere muri uko kwezi.
Uretse kwemeza ko hari imisemburo isanzwe izwi, irimo ibibanziriza ‘amino acids'(isobanuye ubuzima) ibinyabutabire bikomeye bigize poroteyine, zifatwa nk’umusingi w’ubuzima abashakashatsi bavumbuye n’andi moko mashya y’imisemburo itari yigeze igaragara mbere.
Nozair Khawaja, umushakashatsi mu by’isanzure muri Kaminuza ya Freie Universität Berlin akaba n’umwanditsi mukuru w’inkuru yasohotse muri ‘Nature Astronomy’, yagize Ati:“Twabonye ibyiciro bitandukanye by’imisemburo ishingiye kuri carbon ifite imiterere n’imico inyuranye mu by’ubutabire,”
Iyi misemburo ishobora kuba igira uruhare mu rugendo rwo kurema ibindi bintu bikomeye birenzeho bishobora kuba ingenzi mu gutunga ubuzima ku kigero kinini.
Khawaja yagize Ati: “Iyi misemburo ishobora kubyara indi mikorere iganisha ku bindi bintu bikomeye bifitanye isano n’ubuzima, ariko kandi ikaba ishobora no kubaho mu buryo bw’umwimerere (abiotically) itagize aho ihuriye n’ubuzima.”
Enceladus ifatwa nk’ahantu hatangaje mu mibumbe y’izuba ryacu hashobora gutanga ubuzima butari ubwo ku isi. Ifite ubuso bwa kilometero 504 (mil 313) ikazenguruka Saturn iri ku birometero 238,000 (mil 148,000).
Abahanga bemeza ko Enceladus ifite ibikoresho byose bikenerwa n’ubuzima: amazi ari mu buryo bwa bw’ibisukika (liquid), isoko y’ingufu ndetse n’ibinyabutabire by’ingenzi. Ifite kandi ahantu hashyushya amazi mu nyanja yayo bikaba bifite ishusho nk’iyashoboye gutanga ubuzima hano ku isi bwa mbere. Iyo nyanja iri munsi y’urubura rufite ubujyakuzimu bwa kilometero 20–30.