Abatuye Umujyi wa Kigali ndetse nabasura uRwanda bagiye kubona ibyari bisanzwe biboneka mu mashusho namafilimi nyuma yuko hatangajwe ko hagiye kubakwa icyicungo cya mbere kizwi nka Ferris Wheel kizaba cyitwa Kigali Sky Wheel
Iki cyicungo kitezweho guhindura isura yubukerarugendo nimyidagaduro mu gihugu aho abantu bazajya bacyicaramo kikabazungurukana mu kirere kibereka Umujyi wa Kigali mu buryo buhebuje
Kigali Sky Wheel ni umushinga uteganyijwe kubakwa bitarenze impera zumwaka wa 2025, kikazaba kiri mu bikorwa bifatika byo guteza imbere ibikorwaremezo byimyidagaduro no kurushaho gukurura ba mukerarugendo basura uRwanda

Abanyarwanda benshi basanzwe babona ibi byicungo gusa mu mashusho ya filime aho biba bizengurukana ababyicayemo mu kirere bibereka uburanga bwaho biri
Gusa nubwo bibonywa kumashusho ntibizereko bibaho Ubu bizaba impamo kuko nabo bazabasha kubyicaramo

Uretse kuba ari igikorwa cyitezweho gutanga ibyishimo ku baturage nabashyitsi Kigali Sky Wheel izongera akazi ku rubyiruko itange inyungu ku bacuruzi baho izashyirwa ndetse inatange isura nshya ku Mujyi wa Kigali uri kwiyubaka Binjyanye Nicyerekezo Turimo kiterambere
Umwanditsi winkuru Hakizimana Emmanuel ✍️
Nickname @Emma2k
Komeza ubane natwe Ku UMUTSINZI.COM