DRC🇨🇩: Leta ya Kinshasa Yongeye Kugaba Ibitero Bikomeye muri Ituri
Leta ya Demokarasi ya Congo ikomeje ibikorwa byayo bya gisirikare bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro aho kuri uyu wa Gatanu yagabye ibitero bikomeye mu Ntara ya Ituri aho yohereje indege zintambara zo mu bwoko bwa SUKHOI gusuka amabombe menshi mu duce turimo abarwanyi ba Thomas Lubanga
Ibi bitero bikomeje kuzamura impagarara mu baturage batuye Ituri cyane cyane abo mu bwoko bwabahema (Abatutsi) aho hari impungenge ko baba barimo kwibasirwa ningabo za Leta zikitwaza imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano
Thomas Lubanga wahoze ari umuyobozi wumutwe wa UPC (Union des Patriotes Congolais) yongeye kugaragara nkuvuganira inyungu zabo mu bwoko bwe avuga ko yahagurukiye kurengera uburenganzira bwabahema bakomeje kwicwa no gutotezwa kuva kera
Nubwo Leta ya Kinshasa ivuga ko iri kurwanya iterabwoba nimyivumbagatanyo yimitwe yitwaje intwaro impungenge ziracyari zose ku mpamvu zukuri zibi bitero aho benshi bemeza ko hari ibikorwa bya jenoside yihishe inyuma Yabyo
✍️ Hakizimana Emmanuel
Umutsinzi.com
Nickname Emma2k
Turabakangurira gukomeza gukurikirana Umutsinzi.com niho uzanjya usanga amakuru mashya utabona ahandi
#Kinshasa #Ituri #ThomasLubanga #Abahema #RDCongo #GenocideAlert