Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump Yavuzeko Kubabarira P.Diddy Bigoranye,Kuko uyu Mugabo Bigeze Kuba Incuti Zohafi Cyane Ariko Akaza Kumuhinduka Agatangira Kugenda Amuvugaho Amagambo Atari meza.

Rob Finnerty Umunyamakuru wa Newsmax, Yagiranye Ikiganiro na Trump Amubwirako P.Diddy “Asa naho ari Umwere Igice”Nyuma Yo Guhamywa Ibyaha Bibiri Muri Bitanu Yashinjwaga, Kuwa 2 Nyakanga 2025.
Buri cyaha mu byo Yahamijwe Gishobora gutuma Afungwa imyaka 10,Kandi Trump Yavuzeko Uyu Mugabo Ariko Atari Umwere Mubyukuri, Ati ” Ntekereza ko mu Buryo Runaka ari Umwere, Ubwo P.Dddy Yasomerwa Urubanza Yagaragaye Nkaho ari Mubyishimo Ubwo yamerwaga mu Rubanza rwe ariko Sintekerezako Byari Itsinzi yuzuye”!

Donald Trump Yabitangaje Nyuma yuko Mu Minsi ishize,Ibinyamakuru mu minsi ishize byatangaje ko Bwana Trump yaba ari Gushaka uburyo Diddy Yahabwa Imbabazi, cyane ko Uko Ari Babiri Basangiraga Kenshi Muruhame Mbere Yuko Atsindira Manda Ya mbere Yo muwa 2016.
None Ubu Ikibazo cy’Imvugo Mbi ya P.Dddy Kuri Trump mubihe Byashize Kimeze Nkicyangije Umubano n’Amahirwe Ye. Nkubu mu mwaka wa 2017, Uyu Diddy Yabwiye The Daily Beast ko Atitaye Kuri Trump Nagato.Naho muri 2020 nabwo mu kiganiro na “Charlamagne tha God” Diddy Avugako *Abagabo Nka Trump Bagomba Kujyanwa Mukato* Ndetse ko “Intego ya Mbere ari Ukwirukana Trump Burundu mu Biro Bya Perezidance ya Amerika.

Aha Trump Yagarutse Kuri aya Magambo mu kiganiro cye na Newsmax, Agira ati “Igihe nari Kwiyamamaza , yaranyanze Cyane.Biragora Urabizi? Turi Abantu Kandi Ntidukundako Ibintu Bibi Bijya Bijya mu Byemezo byacu, Ariko Iyo wari uzi Umuntu mu Byiza hanyuma Ukaza Ukaza Kwiyamamaza agatangira Agatangira kuvuga Amagambo Mabi cyane bene Ako Kageni,Sinzi rero Niba wakumvako Yaba yarahindutse Kuburyo Wamuhesha Imbabazi? Biragora cyane ku Isi.
Mu minsi Ishize P.Daddy Yasabye kurekurwa By’Agateganyo Kungwate Ya Miliyoni 50$ mu Gihe Ategereje Gutangazwa Igihano cye kuwa 3 Ukwakira 2025, Ubwo Byari Kuncuro Ya Kabiri Abisabye nyuma yuko Yasomerwaga Muri Nyakanga ariko Urukiko Rwamuhakaniye Rwivuye Inyuma.
