Abashinjacyaha ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashyikirije urukiko urwandiko rw’iperereza rugaragaza ibyaha hafi 10, bifitanye isano n’urupfu rw’abakozi ba Ambasade ya Israel, Yaron Lischinsky na Sarah Milgrim, bishwe uyu mwaka.
Elias Rodriguez ni we ushinjwa ibi byaha, harimo ubwicanyi bwateguwe hamwe n’icyaha cy’urwango cyamuviramo urupfu. Iperereza ryakozwe ryemeje ko hari ibisabwa byuzuye bishobora gutuma Minisiteri y’Ubutabera isaba ko Rodriguez ahanishwa igihano cy’urupfu.
Ibi bishobora guha Minisiteri y’Ubutabera icyuho cyo gukurikirana urubanza rwa mbere rwasabirwamo igihano cy’urupfu muri Washington DC mu myaka myinshi ishize.
Ibi kandi byerekana ko habayeho ikintu gikomeye, gushobora kwemeza abacamanza b’urukiko rwa rubanda (Grand Jury) ko Rodriguez yakoze ubwicanyi ahanini ashingiye ku rwango afitiye Abayahudi.
Sarah Milgrim na Yaron Lischinsky bishwe ku wa Gatatu, tariki 21 Gicurasi 2025, hanze y’Inzu Ndangamurage y’Abayahudi i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Rodriguez nta kintu aravuga kugeza ubu ku byo ashinjwa niba yemera ibyaha cyangwa abihakana, ariko kuva ku wa 21 Gicurasi ubwo yarasaga, ari mu maboko ya polisi.
Abashinjacyaha bavuga ko Rodriguez yafatiwe ku mashusho ya camera z’umutekano, amugaragaza yegera aba bakozi ba Ambasade ya Israel ubwo barimo basohoka mu nzu, Rodriguez arabarasa inshuro nyinshi, hanyuma amaze kubagusha hasi, yarabegereye arongera arabarasa.
Bivugwa ko umwe mu bishwe(Sarah Milgrim) yashatse guhunga ariko ukekwaho gukora ibi byaha, Rodriguez aramukurikira arongera aramurasa.