Mu gihe hamaze gutangazwa igihe urugendo rw’imikino Nyafurika ya CAF Champions League na Confederations Cup ruzatangira, Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku mugabane wa Afurika (CAF) yashyize hanza amwe mu makuru y’ingenzi azayobora uru rugendo
Tombora ya CAF Champions League na Confederations Cup izabera muri Tanzaniya ahari no kubera imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina mbere mu bihugu byabo(CHAN 2024) kuri uyu wa gatandatu wa tariki 09 Kanama 2025.
Amakipe atazakina ijonjora ry’ibanze!
CAF Champions League: Al Ahly(Misiri) na Mamelodi Sundowns FC(Afurika y’Epfo)
CAF Confederations Cup: Zamalek(Misiri), Wydad AC(Morocco), USM Alger(Algeria), CR Belouizdad(Algeria), Al Masry(Misiri), Stellenbosch FC(Afurika y’Epfo)
Mu mikino ya Champions League aho APR FC izahagararira u Rwanda, izitabirwa n’amakipe 62. Mu cyiciro cy’ibanze hazagaragaramo amakipe 60 havemo 30 hakomeze andi 30 azasanga abiri atazakina imikino y’ibanze abe 32 hanyuma hakinwe icyiciro cya Kabiri aho izakirenga izahita ijya mu matsinda.
Muri CAF Confederations Cup aho Rayon Sports izahagararira u Rwanda, hazahatana amakipe 58 havanwemo atandatu atazakina icyiciro cy’ibanze hasigare 52 azahure hagati yayo uzabasha gukomeza(azaba ari amakipe 26) azasanga atandatu abe 32 bakina icyiciro cya kabiri cy’iyi mikino uzakomeza azage mu matsinda.
Imikino yo gushaka itike yo gukina amatsinda haba muri CAF Champions League na Confederations Cup izatangira tariki 17/09/2025 izarangire 17/10/2025. Imikino y’amatsinda yo izatangira tariki 21/11/2025 irangire 13/03/2026.
- Nk’uko bisanzwe hazabaho imikino ibanza n’iyo kwishyura mu byiciro byose
- CAF Champions League y’umwaka ushize w’imikino yatwawe na Pyramids FC itsinze Mamelodi Sundowns
- RSB Berkane n’iyo yatwaye igikombe cya CAF Confederations Cup itsinze Simba SC
- Tombora y’uyu mwaka izabera muri Tanzaniya ikazaca kuri Azam Media ndetse n’ibitangazamakuru bya CAF.