Perezida wa Mexico, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko igihugu cye kidateganya kwemera ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinjira ku butaka bwacyo, nyuma y’amakuru avuga ko Perezida Donald Trump yaba yarategetse Minisiteri y’Ingabo gutangira ibikorwa bya gisirikare bigamije guhashya amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge muri Amerika y’Amajyepfo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi w’ejo wa tariki ya 8 Kanama 2025, Sheinbaum yagize Ati: “Amerika ntizaza muri Mexico n’ingabo zayo. Nubwo dusanzwe dukorana, mu kurwanya ibiyobyabwenge, ariko ntihazabaho kwinjira ku ngufu. Ibyo turabyanze, burundu rwose.”
Ibi bije nyuma y’inkuru yari yatangajwe na New York Times ivuga ko Trump yasinye itegeko ritanga uburenganzira bwo gukoresha ingabo zayo hanze y’igihugu. Nubwo Ibiro bya Perezida wa Amerika bitatangaje byinshi kuri iryo tegeko, byagize Biti: “Icyihutirwa kuri Perezida Trump ni ugukingira igihugu.”
Ubwo yari abajijweho n’abanyamakuru, Sheinbaum yavuze ko leta ya Mexico yari yabwiwe ko hari itegeko rishya rigiye gusohoka rigamije guhangana n’amatsinda y’ibikorwa byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ariko ko ritigeze riganirwaho ku bijyanye n’ikoreshwa ry’ingabo”.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Trump yasinye itegeko rigaragaza amatsinda umunani acuruza ibiyobyabwenge nk’imitwe y’iterabwoba arimo atandatu yo muri Mexico.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe dipolomasi ya Washington , Marco Rubio, we yavuze ko iryo tegeko rizafasha Amerika gukoresha inzego z’iperereza n’iza gisirikare mu guhashya aya matsinda.
Kurundi ruhande ariko mu mezi ashize, Mexico na Amerika byakoranye mu guhagarika iyinjira ry’abimukira n’ibiyobyabwenge ku mipaka y’impande zombi.
Imibare yerekana ko muri Kamena habayeho igabanuka rikomeye ry’abantu bambukaga umupaka mu buryo butemewe.
UMUTSINZI REPORTS.