Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye gutuma impaka zikomeye zivuka muri iki gihugu nyuma yo gusaba ko abantu badafite inzu babamo muri Washington, D.C. bimurwa ako kanya bakajya gutura kure y’uyu murwa mukuru.
Trump yatangaje ibi ku munsi w’ejo tariki ya 10 Kanama abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘Truth Social’ aho yanatangaje ko ashobora gufata izindi ngamba zikaze zirimo no gushyira Washington D.C. mu miyoborere y’ikizwi nka Federalism ..[ aho igice cy’imyanzuro yerekeye imiyoborere ya leta runaka cyigenwa na perezida, ikindi kikagenwa na guverineri w’iyo leta ….] .
Trump yavuze ko abadafite aho baba bagomba kwimurwa bidatinze, ariko anavuga ko muri uwo mukwabu uzajya asangwa yarakoze nk’amakosa ashobora kuvamo ibyaha nko kubaka cyangwa gutura ahatemewe azajya afungwa nk’undi wese wakoze ibyaha.
Aho yanditse Ati: “Abadafite aho baba tuzabaha aho kuba, ariko kure y’umurwa mukuru. Abanyabyaha bo tuzabashyira aho bagenewe: muri gereza .”
Ibi byose bije nyuma yo kwiyongera kw’ingufu za polisi ya leta muri Washington D.C., nyuma yuko havugwaga ihohoterwa rikomeye byumwihariko iryakorewe uwahoze akora muri Minisiteri yita ku mikorere myiza y’inzego za Leta (DOGE).
Trump yanatangaje ko azagira ikiganiro n’itangazamakuru ku wa mbere aho azatangaza uko ashaka “kurandura ibyaha, ubwicanyi n’urupfu” muri uwo mujyi unabarizwamo ibiro n’urugo rwe [White House ]. Nubwo Trump ataragira icyo atangaza ku buryo bwimbitse bw’ingamba zishobora gukurikira, hari impungenge ko ashobora gusaba ko Washington ishyirwa mu maboko ya leta ya federal.
Ibi byasaba ko Inteko ishinga amategeko y’iki gihugu isubiramo itegeko ryafashwe mu mwaka 1973 ryemera ko abaturage ba Washington D.C. bihitiramo umuyobozi n’inama njyanama y’ubuyobozi bw’iyi leta .
Ibi biravugwa mu gihe imibare igaragaza ko ibyaha by’ubugizi bwa nabi biri kugabanuka muri Washington D.C. Polisi yaho ivuga ko kuva mu ntangiriro za 2024 kugeza ku wa 6 Kanama, ubujura bwagabanutseho 29% naho ibyaha byose bikoreshejwe intwaro bigabanukaho 26%. Ndetse umwaka ushize, D.C. yari ifite ibyaha bike kurusha uko byari bimeze mu myaka 30 ishize.
