Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, ikamyo yari irimo abantu batatu yakoze impanuka igwa mu mugezi wa Kipsonoi muri Kenya, ihitana babiri, undi umwe arakomereka bikomeye.
Nk’uko byatangajwe n’umukozi ushinzwe ubutabazi n’imicungire y’ibiza mu karere ka Bomet, Stanley Mutai, iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi za mu gitondo ubwo iyo kamyo yari iturutse mu gace ka Kaplong igana i Bomet, hanyuma ikaza gucomokokamo ipine byatumye ihita itakaza icyerekezo, ikagwa mu mugezi.
Ibi kandi byanashimangiwe n’umuyobozi wa Polisi ya Bomet, Edward Imbwaga, nawe wemeje aya makuru, avuga ko umwe mu bari bayirimo, w’imyaka 27, yakomeretse bikomeye mu kaguru k’ibumoso, ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Kapkatet.
Amakuru atangwa n’Ishyirahamwe ry’Abashoferi bo muri Kenya (Motorists Association of Kenya) ku rubuga rwabo rwa X, yemeza ko iyi mpanuka yabereye kuri Soimet Bridge, aho abantu babiri bahise bapfa, naho undi umwe ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Ifoto yashyizweho ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga igaragaza iyi kamyo yaguye mu mazi, abantu bari mu bikorwa byo kuyivanamo.
Kugeza ubu, imiryango y’abapfuye iracyategereje kumenyeshwa, ndetse amazina yabo ntiyashyizwe ahagaragara.
Iyo mpanuka ibaye indi yiyongera ku zikomeje kubera mu mihanda yo muri Kenya mu minsi ya vuba aha.
Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Kanama 2025, abandi bantu babiri bapfiriye mu mpanuka yabereye ku muhanda wa Nairobi-Mombasa, abandi batatu barakomereka. Polisi yemeje ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yagonze imodoka yo mu bwoko bwa pikapu yari iyiturutse imbere, maze mu kuyihunga igahita ikubitana n’indi modoka yari irimo ituruka nyuma yayo.
Minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Bwana Davis Chirchir, aherutse gutangaza ko leta yashyizeho itsinda ryihariye ryo kugenzura ahabera impanuka kenshi no gutanga ibisubizo bifatika bizafasha kugabanya izi mpanuka zigaragara nk’izishobora kwirindwa.
Imibare itangwa n’Ikigo gishinzwe umutekano wo mu muhanda (NTSA) yerekana ko kuva muri Mutarama kugeza ku wa 10 Kanama uyu mwaka, abantu 2,933 bamaze guhitanwa n’impanuka zo mu muhanda.