Nyuma y’amezi menshi y’umwuka mubi mu bucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Perezida Donald Trump wa Amerika yateye intambwe isubiza ibintu ku murongo, atere utwatsi igitekerezo cyo gushyiraho imisoro ihanitse ku miti n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byinjira muri Amerika biva i Burayi.
Mu kwezi gushize, nibwo Trump yari yatangaje ko ibyo bicuruzwa bitari mu masezerano yari yaragiranye n’u Burayi, bityo bishobora kuzajya bishyirwaho imisoro yagera kuri 250% ku miti na 100% ku bikoresho by’ikoranabuhanga.
Ibi byateje impungenge nyinshi cyane cyane ku bihugu nka Irlande cyohereza imiti myinshi muri Amerika. Ariko, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane mu itangazo ry’ibihugu byombi, byemejwe ko ibyo bicuruzwa bizajya bishyirwaho umusoro wa 15%, kimwe n’ibindi bicuruzwa byinshi biri muri ayo masezerano mashya.
Gusa, kugira ngo ibi bikorwe, u Burayi bugomba kubanza gukuraho burundu imisoro ku bicuruzwa byose by’inganda zo muri Amerika, harimo n’ibiribwa nk’imbuto, inyama z’ingurube n’imbuto.
Ayo masezerano yatangajwe bwa mbere mu nama yahuje Trump na Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, yabereye muri Ecosse mu kwezi gushize.
Simon Harris, Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Irlande, yashimye iki cyemezo, avuga ko cyarokoye benshi bari kwinjira mu gihombo gikomeye. Ku rundi ruhande, abacuruzi b’inzoga n’umuvinyo ntibishimiye uko ibintu byagenze, kuko ayo masezerano atigeze atanga ubwisanzure kuri ibyo bicuruzwa.
Ku ruhande rwa Amerika, Umunyamabanga ushinzwe Ubucuruzi, Howard Lutnick, yavuze ko aya masezerano ari amahirwe mashya ku bikorera b’Abanyamerika, anashimangira ko gahunda ya “America First Trade” yatanze umusaruro ugaragara.