Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko yategetse gutangira ibiganiro bigamije kurekura imfungwa zose no kurangiza intambara yo muri Gaza “ku buryo bwemewe na Israel.”
Ibi yabivuze mu mashusho yafashwe kuri uyu wa Kane wa tariki 21 Kanama 2025, mbere y’inama ikomeye y’umutekano yahuje Netanyahu n’abayobozi bakuru b’ingabo ndetse na ba minisitiri, igamije kwemeza umugambi wo gufata Umujyi wa Gaza no “gutsinda Hamas burundu.”
Ni ubwa mbere Netanyahu agaragaje ku mugaragaro ibiganiro by’amahoro ku ntambara yo muri Gaza kuva Hamas yatanga icyifuzo cyo guhagarika imirwano cyashyikirijwe abahuza baturutse muri Qatar na Misiri.
Ariko Netanyahu ntiyavuze abo yategetse gutangira ibyo biganiro byihutirwa, ndetse anirinda kugaruka ku mushinga uriho ubu ugamije guhagarika imirwano iminsi 60, mu gihe kimwe cya kabiri cy’abafashwe b’Abanya-Isiraheli byitezwe ko barekurwa.
Abategetsi ba Israel bavuga ko abantu 50 ari bo bagifungiye muri Gaza, nibura 20 muri bo bikaba bikekwa ko bakiri bazima.
Isiraheli iherutse guhamagara ibihumbi by’abavuye mu gisirikare kugira ngo baze gutanga ubudasa mu gikorwa cyo kwigarurira burundu Gaza mu gihe hari igitutu cy’ibihugu birimo n’iby’ishuti magara ya Isiraheli bisaba guhagarika imirwano.
Byinshi mu bihugu by’inshuti na Isiraheli nk’Ubufaransa, Ubwongereza, Canada, Ositaraliya ndetse n’ibindi byamaze kwemeza ko kandi muri Nzeri bazemeza Palestine nk’igihugu ndetse bivuga ko inzira zo kugarura amahoro muri kariya gace ari ugushyiraho Leta ebyiri zigenga kandi zubahana.