Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sébastien Désabre, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 25 azifashisha mu mikino ibiri ikomeye y’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2026, aho DRC izahura na Sudani y’Epfo ndetse na Senegali. Iyi mikino izaba ku itariki ya 5 n’iya 9 Nzeri uyu mwaka.
Mu bakinnyi bahamagawe, harimo umunyezamu Timothy Fayulu, wahawe icyizere cyo kongera gukinira “Les Léopards” nyuma yo kwitwara neza mu mikino iheruka. Uyu mukino wa mbere uzabera i Juba muri Sudani y’Epfo naho uwa kabiri ukazabera kuri sitade ya Martyrs i Kinshasa, ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba .
Mu bwugarizi, Désabre yahamagawe amazina akomeye arimo Aaron Wan-Bissaka ukinira Westham United, hamwe n’abandi barimo Kalulu, Masuaku, Kayembe, Kapuadi, Bushiri, Batubinsika, Tuanzebe na Mbemba. Aba ni abakinnyi bafite ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga, benshi muri bo bakaba bakinira amakipe akomeye ku mugabane w’u Burayi nkaho nka Bissaka we yakiniye Manchester United.
Hagati mu kibuga, hateganyijwe guhangana gukomeye, aho hazaba harimo Sadiki, Moutousamy, Pickel, Mukau, Elia, Mbuku, ndetse na Bongonda na Kayembe uzaba anakina imyanya ibiri. Aha ni ho DRC izashakira kugenga uburinganire bw’umukino, cyane ko ari ahatangirwa icyerekezo cy’imipira igana mu busatirizi.
Mu busatirizi, Désabre yifashishije abakinnyi bafite ubushobozi bwo gutsinda ibitego ku buryo buhoraho. Abo ni Wissa, Mayele, Banza, Essende na rutahizamu ukomeye Cedric Bakambu, umaze imyaka myinshi atanga umusaruro ufatika mu ikipe y’igihugu.
Umukino wo ku wa 5 Nzeri uzasifurwa na Artan Omar Abdulkadir wo muri Somalia, azafatanya n’abasifuzi bagenzi be b’abanya-Somalia: Abdi Hamza Hagi na Mahamud Mahad Ali, na Komiseri Hussein Ahmed Hassan .
Mu itsinda B, DRC irayoboye n’amanota 13 , ikurikiwe na Senegal ifite 12, Sudan na yo ifite 12 , Togo ifite 4, Sudani y’Epfo 3 na ho Mauritania ikaba ku mwanya wa nyuma n’amanota 2.