Itsinda ry’abaraperi bo muri Irlande, Kneecap, ryasubitse ibitaramo byaryo 15 byari biteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ugushyingo, kubera urubanza ruri gukurikiranwamo umwe mu bagize iryo tsinda .
Uregwa yitwa Mo Chara, ariko amazina ye asanzwe ni Liam Óg Ó hAnnaidh akaba afite imyaka 27, akaba ari gukurikiranwa n’inkiko nyuma yo kwerekana ibirango bivugwa ko bigamije kwamamaza umutwe wa Hezbollah mu gitaramo cyabi cyabereye i Londres mu mwaka ushize.
Iki ni icyaha we n’abamwunganira bahakana bivuye inyuma, bavuga ko nta ruhande bafashe ku makimbirane ajyanye na Hamas cyangwa Hezbollah .
Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, Kneecap batangaje ko kubera uburyo itariki y’urubanza ikurikirana cyane n’iyo bagombaga gutangiriraho ibitaramo byabo, bafashe icyemezo cyo kubihagarika byose.
Ibi bitaramo byari byamaze kugururwa amatike yose, byari biteganyijwe gutangirira i New York tariki ya 1 Ukwakira no gukomereza mu mijyi itandukanye ya Amerika.
Nubwo ibyo bitaramo byasubitswe, Kneecap yatangaje ko ibitaramo byabo byo muri Canada [Vancouver na Toronto] bizakomeza uko byateguwe.
Kugeza ubu, Mo Chara yitabiriye urukiko inshuro ebyiri, aho ku ya 20 Kanama 2025, urukiko rwumvishe ubwiregure bwe ku bibazo cy’uburyo icyaha kimushinjwa gishobora kuba cyararenze igihe ntarengwa cy’amezi atandatu giteganywa n’amategeko.
Abamwunganira basabye ko urubanza rwateshwa agaciro kubera ikosa ryakozwe mu kumushinja.
Itsinda rya Kneecap, ryatangiye umuziki mu mwaka 2017, rizwiho kuririmba mu rurimi rw’Igihugu cyabo (Irlande) ndetse rikoresha amagambo akunze gutera impaka. aba bakora injyana zikomoka kuri rap zirimo Drill na Trap .