Ikipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Mukura VS, yamaze kumvikana n’umuzamu w’Umunya- Sénégal, Marc Philips Arona Diouf mu gihe ibya Nicolas Sebwato biri mu rujijo.
Iyi kipe yegereye uyu muzamu ngo azabafashe mu mwaka w’imikino 2025-2026 , nyuma y’uko amakuru yemeza ko izatakaza Umugande Nicolas Sebwato wari Kapiteni wayo gusa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa muri Mukura VS, Musoni Protais, yemeza ko yongereye amasezerano.
Amakuru yemeza ko APR FC izamutwara nyuma y’umusaruro w’abazamu utaranyuze APR FC mu irushanwa ry’inkera y’abahizi bari bateguye rigasoza nta nota na rimwe baribonyemo.
Marc Diouf yari amaze iminsi mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), hamwe n’ikipe y’igihugu ya Sénégal ndetse yari mu izamu rya Sénégal yatsinzwe na Maroc kuri penaliti kuri uyu wa Kabiri, ikabura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa CHAN 2024.
Muri iri rushanwa riri kubera muri Afurika y’Iburasirazuba(Kenya, Uganda ndetse na Tanzaniya), uyu munyezamu amaze gukina imikino itanu, yinjizwa ibitego bibiri.
Sénégal nyuma yo gukurwamo na Morocco, bazakina umukino w’umwanya wa Gatatu aho bagomba gutana mu mitwe na Sudan na yo yakuwemo na Madagascar ku gitego kimwe ku busa(1-0).