Sosiyete y’indege ya RwandAir, yatangaje ko mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira izaba yatangije ingendo nshya zijya i Mombasa muri Kenya no muri Zanzibar muri Tanzaniya, mu rwego rwo kongera ubuhahirane n’ibihugu byo mu karere no hanze yabyo, ndetse no kongera umubare w’abagenzi bajyanwa nayo.
Ibi byatangajwe na Yvonne Makolo, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, mu nama mpuzamahanga y’abakora mu bijyanye n’indege, ya Aviation Africa Summit, yabereye i Kigali tariki ya 4 Nzeri 2025.
Makolo yavuze ko hari ubwiyongere bukomeye mu musaruro uturuka ku ngendo z’abantu n’ibintu, ndetse ko RwandAir iteganya kuzakira abagenzi basaga miliyoni 1.2 muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira muri Kamena 2026, ugereranyije na miliyoni 1.02 mu mwaka wabanje.
Aho yagize ati: “Twagize ibihe bigoye, cyane cyane kubera ifungwa ry’ikirere cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ariko ubu turimo gushaka uburyo bushya bwo gukoramo. Twafunze ingendo zimwe ariko duteganya gutangiza izindi, harimo iza Mombasa na Zanzibar, mu gihe cya vuba.”
Izi ngendo nshya zizajyana n’indege ebyiri nshya za Boeing 737-800 RwandAir iherutse kugura, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 348, harimo 12 mu cyiciro cy’abiyubashye [Business Class] na 162 mu gisanzwe [Economic Class]. Zizifashishwa mu ngendo z’imbere mu karere ndetse n’izifata igihe gito.
Makolo kandi yashimangiye ko zimwe mu ngendo ndende RwandAir ikora, nko kwerekeza I Londres, Doha n’i Burayi, ziri ku isonga mu gutanga umusaruro. Yanagarutse ku bufatanye bukomeye bafitanye na sosiyete ya Qatar Airways, bubinyujije mu masezerano yo gusangira ingendo [code-share], butuma RwandAir ikora ingendo zisaga 100 binyuze muri ayo masezerano.
Aho yagize ati: “Twebwe dukora ingendo zisaga 20 twenyine, ariko dufatanyije na Qatar Airways, dukora ingendo zirenga 120, ibintu bidufasha cyane nka sosiyete ikiri ntoya.”
Ubu RwandAir ifite indege 16, ariko ikaba iteganya kuzigira 21 muri 2029. Uretse za Boeing nshya, ikindi cyitezwe ni Airbus A330-200 izaba yageze mu gihugu bitarenze impera za 2025.
Nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Iterambere ry’Urwego rw’Ubwikorezi 2024–2029, ingendo za RwandAir zitezwe kwiyongera zikagera kuri 29 muri 2029, zivuye kuri 23 mu 2024.