Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yataye muri yombi abagabo babiri bakomoka mu Mirenge ya Muhoza na Muko, nyuma yo kubasangana litiro zirenga 1000 z’inzoga z’inkorano bengeraga mu ngo zabo.
Ibi byabaye mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, mu gikorwa cy’ubufatanye n’izindi nzego z’umutekano kigamije kurwanya ibinyobwa bitemewe n’amategeko.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, abaturage bakomeje kugira uruhare runini mu gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi, bituma inzego z’umutekano zibasha gutabara hakiri kare.
Aho yagize ati: “Dukomeza gushimira abaturage batanga amakuru y’ahakorerwa inzoga zitemewe, kuko izi nzoga usibye kuba zangiza ubuzima, zinadindiza umutekano w’abaturage.”
IP Ngirabakunzi yavuze ko abenga izi nzoga ndetse n’abazinywa baba bangiza ejo hazaza habo, bagashyirwa mu byago byo guhungabana mu mutwe no kugira imyitwarire mibi.
Yagaragaje ko hari ubwoko bwinshi bw’inzoga zitemewe bukoreshwa, burimo muhenyina, muriture, akayuki, igikwangari, umumanurajipo n’izindi, zose zifite umwihariko wo guteza ingaruka ku mubiri w’uzinywa no ku mibanire y’abantu.
Yagize ati: “Usanga abanywa ibi binyobwa bibangiriza ubuzima, bagahorana ibibazo by’amakimbirane, kudashobora gukora imirimo ibateza imbere ndetse n’ibimenyetso by’umubiri birimo kubyimba amatama n’ibirenge.”
Zamenewe mu ruhame kugira ngo bigire isomo no ku bandi babiteganya. Abafashwe bashyikirijwe Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza aho bakomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.