Mu gihe igihugu cya Uganda gikomeje kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyiijwe muri Mutarama 2025, ku munsi w’ejo wa tatiki 29 Mutara 2025, hatangiye ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamaze ndetse no kugaragariza abaturage ibyo babafite.
Ishyaka ry’uwahoze ari umuhanzi w’icyamamare akaza kwinjira muri politiki mu mwaka 2021, Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka ‘Bobi Wine’ riherutse kubona umunyamuryango mushya kandi ukomeye umuhanzi akaba n’icyamamare mu muziki w’iki gihugu Pius Mayanja uzwi nka ‘Pallaso’.
Pallaso yasuye ibiro bya Bobi Wine aho yakiriwe n’umuyobozi wa National Unity Platform (NUP). Bombi baraganira, hanyuma Pallaso atangaza ko yifitemo gahunda yo kumushyigikira.
Pallaso yagize Ati “Ndishimye cyane kuba igice cy’ibi bihe by’amateka ari gukorwa. Iki ni igihugu cyacu kandi tugomba kurwana ngo tugisubize ubuyobozi bubishoboye. Rero wowe nka Perezida wanjye na NUP nk’ishyaka ryanjye mufite ubufasha bwanjye bwose.”
Abakandida 8 bahataniye intebeye y’umukuru w’igihugu muri Uganda
• President Yoweri Kaguta Museveni (NRM)
• Kasibante Robert (NPP)
• Mabirizi Joseph (CP)
• Nandala Mafabi James Nathan (FDC)
• Mugisha Gregory Muntu Oyera (ANT)
• Kyagulanyi Robert Ssentamu (NUP)
• Munyagwa Mubarak Sserunga (CMP)
• Bulira Frank Kabinga (RPP)
Minisitiri w’Intebe wa Uganda, Robinah Nabbanja, ubwo we yagiranaga ibiganiro n’abaturage bo mu Karere ka Kayunga yatunguranye avuga ko nta mpinduka abantu bakwitega nyuna y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Yavuze ko abashyigikiye Perezida Museveni n’Ishyaka National Resistance Movement(NRM) riri ku butegetsi nta bwoba batewe n’ibizava mu matora kuko abandi bakandida badakomeye.
Yoweri Kaguta Museveni nyuma y’imyaka isaga 40 ayoboye Uganda agaragaza ko iyi ariyo manda ye ya nyuma kuri we akavuga ko yifuza kubona umuturage wa Uganda ajya mu cyiciro cy’umuturage winjiza ku rwego rwa ‘high middle–income’.
Gusa abamurwanya bavugako iyo myaka isaga 40 amaze ku butegetsi yakabaye yarabikoze bakamushinja kugundira ubutegetsi ndetse no gushaka kuzabusigira abo mu muryango we byumwihariko umuhungu we Muhoozi Kainerugaba.
Ibi bikorwa byo kwiyamamaza biteganjijwe ko bizamara byibuze amezi abiri.