Mu ijoro ryo Kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 09 Kanama 2025, abantu ibihumbi bari mu mihanda ya Tel Aviv bamagana gahunda ya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yo kongera ubukana bw’intambara imaze hafi imyaka ibiri muri Gaza, basaba ko ihagarara ako kanya no kurekura abafashwe bugwate.
Umunsi mbere yaho, ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko akanama k’umutekano, kagizwe n’abaminisitiri bakuru bake, kemeje gufata umujyi wa Gaza, no kongera ibikorwa bya gisirikare muri ako gace ka Palesitina, nubwo abaturage benshi babyanze ndetse n’igisirikare kigatanga impuruza ko bishobora gushyira mu kaga abafashwe bugwate.
Umugore umwe mu bafite ababo bafashwe na Hams yagize Ati “Ibi si ibyemezo bya gisirikare gusa. Bishobora kuba ari urupfu ku bo dukunda kurusha abandi.” Akomeza asaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump kwivanga mu guhagarika intambara ako kanya.
Amakuru aturuka ku mbuga z’ubushakashatsi mu bitekerezo by’abaturage agaragaza ko Abanya-Isiraheli benshi cyane bashyigikiye ko intambara ihagarara ako kanya hagamijwe kurekura abandi bafashwe bugwate 50 bakiri mu maboko y’abarwanyi muri Gaza. Abategetsi ba Isiraheli bemeza ko hafi 20 muri bo bakiri bazima.
Guverinoma ya Isiraheli yakomeje kunengwa mu gihugu no hanze yacyo, harimo n’inshuti zayo zikomeye zo mu Burayi, ku cyemezo cyo kongera ubukana bw’intambara.
Tel Aviv yakunze kwibasirwa n’imyigaragambyo isaba guverinoma kugirana amasezerano na Hamas yo guhagarika intambara no kurekura abafashwe bugwate, nyuma y’igitero cya Hamas cyo mu Ukwakira 2023 cyatangije intambara. Imyigaragambyo yo ku wa Gatandatu yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 100, nk’uko abayiteguye babitangaje.
Ku wa 7 Ukwakira 2023, abantu bagera ku 1,200 hafi ya bose b’Abanya-Isiraheli barishwe, 251 bajyanwa muri Gaza mu gitero cya Hamas kuri Isiraheli. Kuva icyo gihe, abasirikare ba Isiraheli barenga 400 bamaze kwicirwa muri Gaza.