Mu gihe urugamba rwo gushaka ugomba kujya mu mwanya wa Visi Perezida w’ishyaka rya perezida Museveni, NRM rukomeje gufata indi ntera, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Hon. Anita Annet Among, yatangaje ko atiteguye gusubiza ibitutsi bya Hon. Rebecca Alitwala Kadaga, ari nawe bivugwa ko bari guhangana kuri uwo mwanya.
Mu magambo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Daily Monitor dukesha iyi nkuru, Among yagize Ati: “Nabonye ibitutsi byose, ariko njye nakuriye mu burere bukwiye. Ntitwarerewe gutukana cyangwa gutuka abakuru.”
Uyu mutegetsikazi yanongeyeho ko agomba Kadaga icyubahiro gikomeye, kandi ko atazigera yishora mu mivugire igayitse ngo ahangane nawe mu buryo bw’amatiku.
Kurundi ruhande, Mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Rebecca Kadaga, yakomeje kumvikana asa nk’ugaba ibitero bitandukanye kuri Among, amwitirira amazina y’agasuzuguro nka “Owekizigo” ndetse amwita “umugore w’amasashi” ashaka kwibasira isura ye avuga ko idashamaje .
Kadaga anavuga ko Among adakwiye guhatanira uyu mwanya kuko ataramara imyaka 10 mu ishyaka NRM, bityo akaba atujuje ibisabwa. Kadaga kandi ashinja Komite ishinzwe amatora ya NRM iyobowe na Tanga Odoi, gutegura nabi amatora aherutse kuba, anasaba ko uyu muyobozi yakwegura mbere y’aya matora kubera amakenga y’uko atazanyura mu mucyo.
Nubwo igitutu gikomeje kwiyongera, Among avuga ko agiye gukomeza kwitwara neza, agaharanira kugaragaza isura y’umugore w’umunyapolitiki ushoboye, utavogerwa cyangwa ngo ahangayikishwe n’igitutu cy’amatiku.
Yongeyeho Ati: “Njyewe sinarerewe mu mihanda, isura yanjye n’iyo ishyaka ryange rikeneye.”
Mu mwaka 2026 muri iki gihugu hateganijwe amatora y’umukuru w’igihugu. Museveni amaze imyaka irenga 35 ku butegetsi, kandi arateganya kwiyamamariza manda ya karindwi.
Gusa umuhanzi akaba n’umunyapolitike , Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane nka “Bobi Wine” uyoboye ishyaka NUP, yavuze ko nubwo ubutegetsi bwakomeje gukoresha iterabwoba, abaturage bakomeje gushaka impinduka.