Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo , Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yemeje ko Donald Trump naramuka ashoboye guhuza u Rwanda na Congo (bakagera ku masezerano yo kubana mu bahoro) azaba akwiye guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel.
Ibi perezida wa Congo Kinshasa yabitangaje ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe yaganiraga n’ikinyamakuru ‘Bloomberg’ cyane ko uyu mukuru w’igihugu ari muri Amerika aho yitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA).
Donald Trump afite uruhare runini mu isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo agamije kugarura umutekano urambye mu gace k’Ibiyaga bigari ibi bihugu byombi biherereyemo nubwo ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano yasinywe muri Kamena ya 2025, risa n’iririmo gutinda.
Perezida Tshisekedi yagize Ati: “Iyi ntambara imaze imyaka 30 kandi abaperezida bane b’Amerika bayinjiyemo ntibatanga umusaruro mu kuzana amahoro.” akomeza agaragaza ko mu gihe Trump we yashobora ibi akanabanisha neza u Rwanda na Congo yaba akwiye igihembo nk’iki ku bwo akazi gakomeye yaba akoze.
Ubuyobozi bwa Trump bwagaragaje ubufatanye hagati ya Amerika, RDC n’u Rwanda mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu karere, gusa nayo ifite inyungu mu kurengera umutekano muri iki gihugu zirimo gukoresha umutungo kamere uva muri iki gihugu mu bijyanye n’inganda z’ikoranabuhanga, ingufu n’igisirikare, ndetse no kugabanya ububasha u Bushinwa bufite mu kuyobora isoko mpuzamahanga ry’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.
Usibye amasezerano hagati y’u Rwanda na Congo yo kugarura amahoro, Tshisekedi ari mu biganiro n’umutwe wa M23 bigamije guhagarika imirwano nubwo ibiganiro byabangamiwe n’ibitero Israel iherutse kugaba i Doha mu ntangiriro ya Nzeri umwaka 2025.
Usibye Tshisekedi , abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe wa Armenia Nikol Pashinyan, Perezida wa Azerbaijan Ilham Heydar Oghlu Aliyev, Minisitiri w’Intebe wa Cambodia Hun Manet, Perezida wa Gabon Oligui Nguema, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ndetse na Guverinoma ya Pakistan bashyigikiye ko Trump yahabwa iki gihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel