Kuri uyu wa Mbere wa tariki 17 Ugushyingo 2025, indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yakoze impanuka.
Minisitiri Louis Watum Kabamba yari avuye i Kinshasa n’intumwa ze berekeza i Kalondo aho yari agiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye abacukuraga amabuye y’agaciro muri ako gace.
Iyi mpanuka yabereye ku kibuga cy’indege cya Kolwezi mu Ntara ya Lualaba ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro gusa abari muri iyo ndege, barimo n’uyu Muminisitiri babashije kurokoka.
Nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa Minisitiri Louis Watum Kabamba , Isaac Nyembo, abari muri iyi ndege bose, nta n’umwe wahagiriye ikibazo, uretse kuba imizigo yari irimo yahiye.
Isaac Nyembo yagize Ati: “Twari itsinda ry’abantu bagera kuri makumyabiri bari kumwe na Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro baturutse i Kinshasa. Indege yari idutwaye yabuze aho igwa irashya. Twese twavuyemo mbere yuko inkongi ikwirakwira mu ndege.”
Minisitiri Watum Kabamba yari agiye muri Kolwezi gukurikirana iby’impanuka yahitanye abantu barenga 40 yabereye ahacukurwaga amabuye y’agaciro i Kalondo, hafi y’agace ka Mulondo, muri Teritwari ya Mutshatsha.
IVOMO: ACTUARITE.CD